Tariki ya 15 na 16 Nyakanga umwaka wa 2024, ni itariki abanyarwanda bari biteze yo kuzitorera abayobozi mu nzego zitandukanye, zirimo gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Mu karere ka Gicumbi mu mirenge ya Bukure na Rwamiko rero, nabo ntago batanzwe muri icyo gikorwa, ndetse abanyarwwanda benshi bitaga ubukwe.
Uhagarariye amatora mu murenge wa Rwamiko, Rusanganwa Viateur, yatangaje ko amatora yagenze neza nta kibazo cyigeze kibamo, ku buryo cyababera imbogamizi yo gutuma amatora atagenda neza nk’uko babiteguye. Abaturage nabo wabonaga nta kibazo bafite haba mbere cyangwa nyuma yo gutora, kuko ari abajyagayo ndetse n’abavuyeyo, wabonaga akanyamuneza ari kose.
Uhagarariye amatora mu murenge wa Bukure Ndwaniye Simon Pierre, nawe yatangaje ko amatora yabaye intangarugero, ko ahubwo ibindi bihugu ku isi byakagombye kuza kwigira ku Rwanda, kuko aya matora yerekanye itandukaniro ry’u Rwanda n’ibindi bihugu byinshi.
Umukuru w’umudugudu wa Karagali Akagari ka Rwesero Umurenge wa Bukure Uwamungu Janvier, yavuze ko umudugudu ayobora abaturage be batoye neza nta mbogamizi nta gihunga, kuko bari barasobanuriwe neza uko amatora agomba kugenda, ibisabwa kugira ngo utore, igihe amatora agomba gutangirira ndetse n’uko ugomba gutora, mbese inzira y’itora yose bari bayizi, ku buryo gutora nta wabigizemo ikibazo, n’uwabaga ashidikanya hari abakorerabushake bakamufasha ariko ibintu bikagenda neza.
Amatora y’abagore yabaye kuwa 16 Nyakanga nayo yagenze neza, nubwo abari bagize inteko itora baje bakerereweho, ariko aho bahagereye amatora yagenze neza ku buryo nabo bayishimiye.
Umuhoza Francine ni umwe mu batoye, maze mu mvugo ye yishimye yagize ati “Biradushimisha nk’abagore kuba natwe igihugu cyacu kidutekereza maze kikaduha kugira uruhare mu kwihitiramo abagore bagenzi bacu bazaduhagararira mu nteko ishinga amategeko, ni ishema ku gihugu cyacu, ndetse no ku banyarwandakazi by’umwihariko, harakabaho u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bwiza buhora butekerereza abagore ibyiza.”
Uwari uhagarariye amatora kuri site ya Cyeru mu murenge wa Rwamiko ariwe Mugirasoni marie Claire yagize ati “Biratunezeza kuba natwe twarahawe ijambo mu gihugu cyacu kugira ngo tugire uruhare mu kugiteza imbere, twumva ari ishema kuri twe nk’abanyarwandakazi, tuzakomeza gutera ingabo mu bitugu uwaduhaye ijambo”
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Titi Leopold