Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hari kwigwa ku bushakashatsi bwafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu b’ubunzi

Hari kwigwa ku bushakashatsi bwafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu b’ubunzi

Inzobere mu buhinzi zivuga ko hakenewe kongerwa ishoramari rishyirwa mu bushakashatsi kuko ari ingenzi mu guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afrika.

zigaragaza kandi ko gushaka ibisubizo bihamye ku bibazo birimo ihindagurika ry’ibihe byugarije isi muri rusange batanga umusaruro ufatika mu rwego rw’ubuhinzi.

Bimwe mubyo u Rwanda rwagaragaje harimo ko hari gukorwa ubushakashatsi mu ikoreshwa ry’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo GMOs kuko bishobora guhangana n’ indwara zibasira ibihingwa.

Dr. Nduwumuremyi Athanase ukora ubushakashatsi avuga ku bihingwa batangiriyeho gukora ubwo bushakashatsi.

Ati” Ibihingwa bihinduriwe uturemangingo mu Rwanda navuga ngo nta bihari, ariko mu bushakashatsi turabifite, ariko bigaterwa n’uko ubushakashatsi bukorwa bugomba gukurikiza inzira zizwi, uyu munsi itegeko rigenga urusobe rw’ibinyabuzima rwamaze gutorwa ikiri gukorwa ni ugushyiraho inzego zibishinzwe niba ushaka gukora ubushakashatsi ku bihingwa bihinduriwe uturemangingo ugakoresha urwo rwego.”

Dr. Nduwumuremyi akomeza agaragaza ubwoko bw’ibihingwa bafite bari gukoraho ubushakashatsi kugeza ubu.

Dr Nduwumuremyi Athanase umushakashatsi

Ati”Mu bihingwa bihinduriwe uturemangingo turi gukoraho ubushakashatsi uyu munsi, dufitemo imyumbati yihanganira kabore, tukagira ibigori byihanganira izuba, tukagira ibigori byihanganira nkongwa, ibirayi byihanganira imvura bisaba guterwa imiti buri gihe, umunsi inzego zamaze gushyirwaho, nibwo ubushakashatsi tuzatangira ku busohora tubugeza ku bahinzi.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abashakashatsi mu buhinzi k’umugabane wa Afurika Dr Aggrey Agumya avuga ko kwongera ishoramari mu ubushakashatsi mu ubuhinzi byakemura byinshi mu bibazo birimo

Ati” Icyambere cy’ingenzi ni ishoramari mu bushakashatsi ukareba niba ufite ibikorwa remezo bikenewe ndetse n’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu by’ubuhinzi . “

Dr Aggrey akomeza agaragaza ko mu Rwanda hateye intambwe igaragara kuko batangiye gukorana narwo  kuva kera.

Dr Aggrey Agumya Umuyobozi nshingwabikorwa wa FARA

Akomeze agira ati” Iki kigo cya RAB kuva kigitangira, aho mugeze arashimishije, ariko ibikenewe mu rwego rw’ubuhinzi biracyari byinshi ndetse u Rwanda rwateye intambwe mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi ariko ntabwo ubushakashatsi buhagije bwonyine, hakenewe n’ibindi bitandukanye birimo uruhererekane rw’ubuhinzi, ariko turebeye mu buryo bwagutse ubushakashatsi ku mugabane w’Afurika buracyari mw’ishoramari rike n’ubushobozi buracyari buke, ibihari bimaze gukora byinshi gusa dukeneye kwiyubakamo ubushobozi kugira ngo twubake uru rwego mu uburyo burambye.”

Kamana Olivier, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ku mugabane wa Afri

ka bwafasha gushaka ibisubizo mu buryo burambye uru rwego rugatera imbere.

Ati” Nk’uko mubizi abashakashatsi ubundi baba bagomba gukorana kuko hari igihe usanga nk’ikibazo twebwe dufite dutangiye gukoraho ubushakashatsi hari ahandi cyagaragaye bakozeho ubushakashatsi  ndetse banageze kure bakemura icyo kibazo iyo bahuriye hamwe nk’uko bituma bahanahana amakuru ubushakashatsi bukarushaho gutera imbere ndetse bukanihutishwa.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Kamana Olivier

Akomeza kandi agaragazako ikibazo kinini kiri mu buhinzi n’ubworozi  ari ikijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kuko iyo hatatse izuba ryinshi, haza imvura nyinshi bikangiza imyaka, ubushakashatsi bukorwa muri Afurika ahanini ni ukugira ngo bahangane n’icyo kibazo.

Iyi nama ihuje abashakashatsi impuguke, abahinzi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi hibandwaho ku kuganira ku kubaka urwego rw’ubuhinzi mu buryo buhamye hashingiye ku gushakira umuti ibibazo bibangamiye iterambere ryabwo harimo ihindagurika ry’ibihe.

 

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here