Sociyete Sivile ikorera mu mujyi wa Goma muri repuburika Iharanira demokarasi ya Congo yasabye leta kugabanya abasirikare bari muri uyu mujyi igaragaraza ko bamwe muri bo bakomeje gukora ibyaha birimo ubujura.
Prezida w’iyi Sosiyete Sivile Mario Gabo yatanze ubu busabe nyuma yaho umusirikare wari wa mbaye impuzankano yateye agace ka manjengo ko muri uyu mujyi wa Goma tariki ya 26 Kanama 2024 akarasa abaturage nyuma yo kwambura umugore uvunjisha amafaranga
Mario kandi yanasobanuye ko mu mezi make ashize abateje umutekano muke I Goma ari abasirikare batari kurugamba birirwa bazerera muri uyu mujyi kandi bakabaye baba mu bigo bya gisirikare
Abasirikare bongeye kongerwa mu mujyi wa Goma mu ntangiriro za 2024 ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga ibice biwukikije icyo gihe hari ubwoba bwinshi ko M23 yashoboraga gufata uyu mujyi, ikibabaza abaturage ngo nuko abakabarindiye umutekano aribo bakomeje kubambura ubuzima hamwe n’imitungo yabo.
Nd. Bienvenu