Mu gihe icyi cyorezo cya Marburg gikomeje kugaragaza ubwiyongere, haba ku bandura, abarembejwe ndetse n’abahitanwa nacyo, ibigo bimwe na bimwe bikomeje gufata ingamba zo gukumira iki cyorezo.
Uretse inama z’ubwirinzi zirigutangwa na Minisiteri y’ubuzima muri rusange, ndetse hakabahari n’ibigo bimwe na bimwe byafashe ingamba zo kuba zihagaritse imirimo ikajya ikorerwa mu rugo, aha twavuga nka ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ikigo cyigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteri RTUC, gusura abarwayi aho barwariye mu bitaro nabyo bigahagarikwa, uyu munsi kuwa 2 Ukwakira Minisiteri y’Uburezi MINEDUC nayo yashyizeho ingamba zo gukumira no guhangana n’ikwirakwizwa rya Marburg.
Muri iri tangazo MINEDUC irasaba abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu ibi bikurikira:
Kureba niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzibiranga ufite ubu burwayi aribyo:
Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetsokwa muganga
Gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intokikenshi
Kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho
Guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima ahubwo bagakurikiza ingamba zose.
MINEDUC kandi irasaba ababyeyi
Abanyeshuri nabo barasabwa gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa n’iyi virus yaMarburg.
Ku banyeshuri biga baba mu bigo (internat), MINEDUC yavuzeko kuba basurwa bihagaritswe, bikazasubukurwa nyumay’igenzurwa rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzegoz’ubuzima.
Tubibutse ko kugeza ubu amakuru ahari nuko abamazekwandura iki cyorezo ari 31, abari kuvurwa ni 19, naho abo kimaze guhitana ni 11.
Mureke twese hamwe dufatanye gukaza ingamba hagamijegukumira iki cyorezo cya Marburg.
Titi Léopold