Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amagambo 7 ugomba kubwira umwana wawe buri munsi bigatuma akura neza

Amagambo 7 ugomba kubwira umwana wawe buri munsi bigatuma akura neza

Umwana aba icyo umugize kandi icyo umutoje aragikurana kikamubera impamba y’ejo he hazaza. Amagambo ubwira umwana wawe, ibikorwa akubonana bigira uruhare rukomeye mu kumuremamo kamere imuranga mu bukure bwe.Amagambo

Aya magambo 7 ni amwe mu magambo nibura umwana wawe yagakwiye kukumvana inshuro nyinshi buri munsi:
1. Ndagukunda ( I love you): Ni byiza kubwira umwana wawe ko umukunda kugira ngo yumve ko akunzwe kandi Ko afite umuntu umukunda nubwo yahura n’abamubwira ko batamukunda ahora azirikana ko afite umukunda.
2. Nkunda iyo ….( I like when you…. ): Ni byiza kubwira umwana wawe ibintu akora ukunda Kugira ngo utere imbaraga kamere nziza n’ibikorwa byiza biri muri we.
3. Uranshimisha (You Make Me Happy): kugira ngo yumve ko ashimirwa iyo akoze neza kandi ko hari ibyo akora bigashimisha abantu.
4. Unteye ishema (I Am Proud Of You): kugira ngo yumve ko hari umuntu umubonaho Kandi umuvugaho ibyiza kandi uterwa ishema n’ibyiza akora.
5. Uri uw’umwihariko ( You are Unique): kugira ngo atigereranya n’abandi ahubwo asobanukirwe umwihariko we, ikindi kandi bimutera kudashaka kwigana abandi ahubwo agakora ibyo akunze kandi ashoboye neza.
6. Ndakwizera ( I believe or Trust in You): bizatuma aba umwizerwa Kandi avugishe Ukuri Kandi asobanukirwe agaciro ke
7. Wabishobora (You can Do It): kugira ngo umutere imbaraga zo kudacika intege no kutava mu byo yatangiye
Hari byinshi twavuga ariko nawe wakongeraho ikindi muri comments gusa na none ntukajye ureka gusaba umwana wawe imbabazi igihe wamukoshereje kuko bizamwigisha gusaba imbabazi igihe nawe yakosheje kandi ntukabure kandi kumushimira igihe akoze ikintu cyiza kuko bizamutoza gushimira nawe igihe akorewe ikintu runaka.
Umwami Salomo yaravuze ngo: “Toza kandi umenyereze umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo”.
IMIGANI 22:6

Nawe washyira muri comments ikindi wumva cyafasha ababyeyi mu gutanga uburere bwiza ku bana babo.
Iyi  nkuru ni igitekerezo ndetse  n’ubushakashatsi bw’inshuti y’ikinyamakuru Ubumwe.Com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here