Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kunanirwa gusoma misa mbere y’icyumweru cy’impuhwe,koma idasobanutse ijyana n’urupfu-Dore Impamvu ikomeye yashegeshe...

Kunanirwa gusoma misa mbere y’icyumweru cy’impuhwe,koma idasobanutse ijyana n’urupfu-Dore Impamvu ikomeye yashegeshe Kiriziya Gaturika.

Kiriziya Gaturika ni idini rifite abayoboke benshi ku isi kandi rikaba rimaze kuyoborwa n’abashumba benshi.
ku itari ya 2 Mata 2005 Byari iby’akababaro gakomeye cyane mu idini ya Gaturika,ubwo muri icyo gitondo humvikanye inkuru ivuga ko umushumba wa Kiriziya Gaturika Papa Pawulo Yohani wa yitabye Imana.
Papa Yohani Pawulo wa II Ni umwe mu bashumba ba Kiriziya Gaturika bubatse amateka akomeye kandi atazibagirana muri iyi kiriziya.

Ubwo yashyirwaga mu isanduku
Ubwo yashyirwaga mu isanduku

Ntabwo byahise byorohera buri wese kumenya Icyatumye uyu mushumba yitaba Imana,gusa nyuma byaje kumenyekana neza,ubwo basangaga yishwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso watumaga adashobora guhumeka neza kugera ubwo umutima waje guhagarara.
Ikinyamakuru Ubumwe.Com cyabakusanirije amwe mu mateka yaranze uyu mukozi w’Imana  hifashishijwe ibitabo bibiri ari byo:- 1.     Régine Pernoud, Les Saints au Moyen Âge – La sainteté d’hier est-elle pour aujourd’hui ?, Paris

  1. Pierre Delooz, « Pour une étude sociologique de la sainteté canonisée dans l’Eglise catholique », Archives des sciences sociales des religions, vol. 13, no13,‎ 1962.

 Amazina ye ni Karol Joseph WOJTLA, yavutse ku wa 18.05.1920, yavukiye ahitwa Wadowice mu gihugu cya Pologne, yahawe Ubusaseridoti ku wa 1.11.1946 abuhabwa na Card. Adam Stefan Sapieha. Yatorewe kuba Papa ku wa 16.10.1978, ahabwa inkoni y’Ubushumba ku wa 22.10.1978. Yatanze ku italiki ya 02.04.2005, afite imyaka 84 y’amavuko, n’imyaka 26, amezi atanu n’iminsi 18 ari Papa. Ni Papa wa Gatatu mu babayeho igihe kirekire ari Papa nyuma Ya Petero na Pie IX wamazeho imyaka 31, amezi 7 n’iminsi 23. Niwe kandi Papa utari umutaliyani Nyuma y’Umuholandi Adrien VI  wabayeho mu mwaka wa 1520.
Yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Benedigito wa XVI ku wa 01.05.2011; akaba arashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu ejo ku cyumweru taliki ya 27.04.2014.
Papa Yohani Pawulo wa II, yari  umuhungu wa Emilia na Karol Wojtyla, akiri muto yakundaga Ubuvanganzo n’ikinamico, yatangiye kwiga mu Iseminari mu w’1942, aba Padiri mu 1946, yize mu Bufaransa no mu Butaliyani, mu w’1958 yabaye Musenyeri. Mu nama Nkuru ya Vatican II, yagizemo uruhare rukomeye cyane ko yari azi indimi, yakoze umurimo wo gusemura. Yaje kugirwa Cardinal mu w’1968 akomeza guharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu no kurwana ku bakene, noneho yinjira mu mirimo y’i Roma, kubera urupfu rutunguranye rwa Papa Yohani Pawulo wa I, yatorewe kumusimbura ku wa 16.10.1978.
Icya mbere mu byamuranze ni ukwicishabugufi kwe, ubwe yahisemo kwitegurira imbwirwaruhame, agashyikirana n’abantu bose atitaye ku mabwiriza y’abashinzwe kubamucungira umutekano

Akimara kunanirwa gusoma misa yahise ajya muri Koma
Akimara kunanirwa gusoma misa yahise ajya muri Koma

Mu byamuranze ni ugutsura umubano hagati y’abagatolika n’abayahudi, kiliziya y’iburasirazuba n’iyiburengerazuba, abagatolika n’abapoloso ndetse n’abayisilamu, yaharaniye uburenganzira bwa kiremwa-muntu, aharanira ibiganiro aho gushoza intambara, uburenganzira bw’abakozi bagahabwa umushahara ukwiye, yaharaniye ubutabera kuri bose, yatumije inama yahuje amadini yabereye Asize mu mwaka 1986 ihuza abahagarariye amadini 194. Yasuye ibihugu 129 n’u Rwanda rurimo ku italiki 08.09.1990.
Muri izo ngendo ze,  yahuye n’abantu barenga 500,000,000, yashyizeho ihuriro ry’urubyiruko (journees mondiales de la jeunesse) rigikomeza na n’uyu munsi, yongereye ibiro by’intumwa za Papa mu bihugu bitandukanye biva kuri 85 bigera kuri 174, yahuye n’abanyacyubahiro batandukanye ( yazindukiwe ku buryo budasanzwe n’abadiplomates 38; yakiriye abakuru b’ibihugu 738, abakuru ba za Guverinoma 246, abaminisitiri 190, abambasaderi 642, hatabariwemo abazaga i Vaticani mu minsi mikuru isanzwe ),
Yashyizeho ishuri rikuru ryitwa”Institut Jean Paul II” mu 1984, yashinze ishuri rikuru ryiga ku Buzima n’irindi ryiga ibijyanye n’imibereho myiza yabaturage, yashizeho umunsi mpuzamahanga w’abarwayi uba buri mwaka  ku wa 11 Gashyantare, yashyizeho umunsi mpuzamahanga w’amahoro, umunsi mpuzamahanga w’impunzi, umunsi mpuzamahanga w’itumanaho, yashyize mu rwego rw’abahire abantu 1,340, ashira mu rwego rw’abatagatifu abantu 483, anakomeza gushyira mu bikorwa impinduka z’Inama Nkuru ya Vatican II.
Yagiye ariko ahura n’ibizazane bitandukanye, twavugamo nka bibiri: Ku wa gatatu, taliki ya 13.05.1981,  umugira nabi Mehmet Ali Agca yaramurashe ubwo yari ku kibuga cya Mt Petero hamwe n’abantu 20,000, uyu munsi bamurasheho ni nawo munsi Bikiramariya yabonekeyeho i Fatima, akaba ari nabwo butumwa Papa yari yateguye kuvuga kuri uwo munsi, Papa yatangaje ko Bikira Mariya ari we watumye atitaba Imana, nyuma yaje kujya gusura uyu mwicanyi we mu buroko kandi asaba ko bamurekura akitahira.
Hari andi makuru atanganzwa na Card. Stanislaw DZIWISZA avuga ko Papa Pawulo wa II yatewe icyuma igihe yasuraga Ingoro ya Bikira Mariya y’i Fatima mu mwaka wa 1982, yari ajyanwe no gushimira Bikira Mariya ko atahitanywe na wa Mwicanyi wamurashe ali we Mehmet Ali Agca, maze Juan Mari Fernamdez Krohn aramwegera amutera icyuma ariko baramufata, bigirwa ibanga, ariko Papa yikomereza urugendo.
Uyu Card, yivugira ko bageze muri sale yabonye amaraso yavuye. Uyu Papa kandi yari inshuti y’abarwayi, akabasabira agasaba n’abandi kubasabira. Mu w’2005, yaje gufatwa n’ibicurane, ajyanwa mu bitaro ku wa 09 no ku wa 23.02.2005, akomeza no kugarizwa n’indwara yo gususumira kugeza ubwo atashoboye gutanga umugisha kuri Penekosti. Ku italiki ya 02.04.2005 yasezeye ku bafasha be umwe umwe anasomerwa n’Ivanjili ya Yohani n’Umwihayimana wari warabanye nawe imyaka 25.
Akikijwe n'abacardinal bamushyize mu isanduku
Akikijwe n’abacardinal bamushyize mu isanduku

Yahise ajya muri koma ni uko asezera ku isi n’abayo ku italiki ya 02.04.2005, saa 21h37’, buracya bikaba Icyumweru cy’Impuhwe za Nyagasani, yari afite imyaka 84 y’amavuko, amaze ku ntebe ya Mt Petero iminsi 9,673, yashyinguwe ku italiki 08.04.2005 asimburwa na Card, Joseph Ratsinger ku wa 19.04.2005 afata izina rya Benedigito wa XVI.
By Zarcy Christian

70 COMMENTS

  1. I am extremely impressed with your writing skills as well as with the layout on your weblog. Is this a paid theme or did you modify it yourself? Anyway keep up the nice quality writing, it is rare to see a nice blog like this one these days..

  2. Very interesting topic , regards for posting . “To have a right to do a thing is not at all the same as to be right in doing it.” by G. K. Chesterton.

  3. I got what you mean , appreciate it for putting up.Woh I am thankful to find this website through google. “Food is the most primitive form of comfort.” by Sheila Graham.

  4. I do not even know the way I finished up here, however I thought this post used to be great. I don’t recognize who you might be however certainly you’re going to a famous blogger for those who aren’t already 😉 Cheers!

  5. Woah! I’m really enjoying the template/theme of this site. It’s simple, yet effective. A lot of times it’s hard to get that “perfect balance” between user friendliness and visual appeal. I must say you’ve done a awesome job with this. In addition, the blog loads extremely fast for me on Chrome. Superb Blog!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here