Home AMAKURU ACUKUMBUYE Byamaze kwemezwa ko muri uyu mwaka Diamond agaruka gutaramira mu Rwanda

Byamaze kwemezwa ko muri uyu mwaka Diamond agaruka gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi ikunzwe n’abenshi mu ruhando mpuzamahanga muri muzika y’afurika y’iburasirazuba Diamond Platnumz yiteguye kuzenguruka ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda .

Amakuru ahamya ko iki cyamamare cyo muri Tanzaniya Diamond agiye kuza mu Rwanda yatangajwe n’Umujyanama we  Sallam Ahmed Sharaf abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram , aho yagaragaje ingengabihe y’ibitaramo uyu  muhanzi azakora mu minsi iri imbere.

Ni ibitaramo azatangirira muri Oman ku wa 5 Mata, akabisoreza muri Madagascar ku wa 1 Ukuboza, 2019. Naho mu Rwanda azahataramira muri Kanama mu matariki ya 17 uyu mwaka wa 2019. Diamond yaherukaga kuririmbira abanyarwanda muri Nyakanga, 2017, ubwo yari yaje mu gitaramo cya Fiesta Rwanda yari yahuriyemo n’itsinda rya Morgan Heritage n’abandi bahanzi barimo Vanessa Mdee na Chege bo muri Tanzania  aho abakunzi be bari bakubise baruzura ubwo bari  i Nyamata mu Bugesera.

Dore uko ingengabihe ya Diamond yashyizwe ahagaragara :

Diamond ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri ibi bihe aho usanga indirimbo zikunze kuza mu myanya ya mbere  mu gukoreshwa mu birori n’imihango itandukanye aha ntawakwirengagiza indirimbo iri kubica bigaika yise” Tetema” n’izindi  nyinshi cyane.

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here