Categories: Ingo Zitekanye

Ababyeyi basabwe kudatererana abana baterwa inda z’imburagihe

Imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye urubyiruko abarimu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaza ko kurwanya inda ziterwa abangavu bagata amashuri bizashoboka ari uko buriwese abigizemo uruhare yaba umubyeyi yaba inzego bireba ndetse n’abandi, ariko cyane cyane ababyeyi ntibafate umwana watewe inda nk’igicibwa .

Bya garutsweho mu nama yateguwe n’ Umuryango Happy Family Rwanda Organization, ku bufatanye na View of Rwanda, UNESCO, MIGEPROF na MINEDUC bagamije gushyiraho ingamba n’amabwiriza yo kurinda abangavu no kubafasha kongera kwiyubaka n’abavuye mu ishuri bakayasubizwamo.

Ineza Busogi Charmanta, w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatandatu ku ishuri rya Glory Academy mu mwaka wa gatandatu yitabiriye iyi nama aturutse muri View of Rwanda ltd avuga ko kutaganiriza abana kw’ababyeyi bituma batwara inda zidateganijwe.

Ati” Ikibazo cy’ abana baterwa inda bakiri bato mbona giterwa no kuba ababyeyi cyangwa se abandi bantu baba bafite inshingano ku bana batabaganiriza bakiri bato, ngo bababwire ku ngaruka zo gutwita bakiri bato kugira ngo nabo bamenye uko bagomba kwirinda”.

Ineza avuga ko ababyeyi bataganirije abana bibatera kugwa mu bishuko byo guterwa inda.

Umwe mu bangavu batewe inda avuga ko ababyeyi nabo bataganiriza abana ariko akongeraho ko n’inshuti mbi nazo hari ibyo zigushoramo.

Ati” Ababyeyi ntibarabasha gufungukira abana ngo babaganirize, uku kutaganirizwa bihagije biri mubishobora guba yatwara inda kuko adasobanukiwe, ikindi n’inshuti mbi nazo zishobora ku gushora mu ngeso mbi kugirango akuboneho inyungu”

Nsengimana Rafiki Justin, umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organization avuga ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo gikomeye bityo bakwiye kwitabwaho kugirango basubizwe icyizere cyo kongera kubaho.

Ati” Muby’ukuri ni ikibazo gikomeye kandigisaba guhagurukirwa no gushyiramo imbaraga kugirango kibashe gukemuka mu rwego rwo gufasha abana b’ abakobwa baba abaterwa inda, abagitwite, ababyaye kugirango basubire mu buzima busanzwe babashe kwibona no gutera imbere kuko baba baramaze gutakaza ikizere cy’ ubuzima cy’ ahazaza no kongera kubaho”.

Nsengimana yagaragaje ko iki ari ikibazo gikomeye, gikeneye ubufatanye.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire (MIGEPROF) Hitimana Jean Baptiste, yagaragaje ko igisubizo kuri iki kibazo kigomba kuba mu nzego zose kuko umwana wabyaye atagomba gucibwa mu muryango.

Yagize ati” Tugomba no kumurinda gusubira mu buzima bumuteza ibyago kuko iyo yirukanwe mu rugo, aba ashobora kongera guhohoterwa kuko ntaho aba afite ajya hatekanye n’abakoze ihohoterwa bagomba kujya bakurikiranwa bagahanwa nibwo wa mwana azumva atekanye, kandi ihohoterwa ringomba kurwanywa na buri wese mu nzego zose haba mu kazi haba ku ishuri n’ahandi hatandukanye ndetse nuwagize ibyago agahohoterwa bikamuviramo no guterwa inda yacyirwe mu muryango ntamwana ugomba kwirukanwa mu rugo ngo nuko yatwaye inda.”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yashimye iki gikorwa ashimira n’abagiteguye agaragaza ko Leta yashyizeho amategeko afasha abana b’abakobwa gukomeza kwiga nubwo baba barabyaye kandiko uburezi bugomba kubamo uburinganire ntawukwiye gusubizwa inyuma.

Ababyeyi basabwe gufata iya mbere

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri 2023/24 bugaragaza ko abana 44% batewe inda biga mu mashuri abanza mu gihe 29% bigaga mu mashuri yisumbuye, 21% naho 6% ntibari barigeze batangira ishuri.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2023 ivuga ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse ku bana nk’abo mu 2023 ari 75.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

6 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago