Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abadepite batangiye igikorwa cyo gusura abaturage, ahazibandwa ku kurwanya COVID-19.

Abadepite batangiye igikorwa cyo gusura abaturage, ahazibandwa ku kurwanya COVID-19.

Kuva kuri uyu wa 2-8 Ugushyingo 2020, Abadepite bari mu ngendo rusange mu Gihugu hose zigamije kumenya no kugenzura uko ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bihagaze muri iki gihe Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Izi ngendo zizafasha Abadepite kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kubaka no kongera ibyumba by’amashuri n’imigendekere y’igihe cy’ihinga cy’umwaka wa 2020/2021 (Igihembwe A). Abadepite kandi bazagenzura bimwe mu bikorwa n’imishinga y’iterambere, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko byadindiye cyangwa bicunzwe nabi.

Muri izi ngendo, Abadepite bazagirana ibiganiro n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zikurikira:

  • Kubahiriza ingamba zigamije kurwanya no gukumira icyorezo cya

COVID – 19;

  • Gahunda z’isuku n’isukura;
  • Kwitabira serivisi z’ubuvuzi n’izindi zitangirwa kwa muganga, by’umwihariko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID – 19;
  • Kwitabira gahunda ya “Ejo Heza” igamije kwizigamira no kwiteza imbere;
  • Uburere bw’abana muri rusange no mu gihe cy’ihagarikwa ry’amashuri hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID – 19 by’umwihariko.

Mu rwego rwo kwegera abaturage kandi hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Abadepite bazatanga ibiganiro kuri Radio z’Abaturage yaba iza Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo kugira ngo abaturage bagezweho ubutumwa bagenewe n’Abadepite kuko batazashobora kwitabira inama zibahuza n’Abadepite nk’uko byari bisanzwe.

Muri izi ngengo mu Gihugu hose biteganyijwe ko Abadepite bazasura Imirenge yatoranyijwe mu Ntara zose tariki ya 2 kugeza 6 Ugushyingo 2020, mu gihe tariki ya 8 Ugushyingo 2020, Abadepite bazasura Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali.

Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite riteganya ko bikozwe n’Abadepite bose, Umutwe w’Abadepite usura abaturage nibura kabiri (2) mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo.

Mukazayire-Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here