Categories: Ubuzima

Abafite imbwa basabwe kuzikingiza hirindwa ko zakwirakwiza indwara y’ibisazi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko mu mwaka wa 2025 gusa, abarumwe n’imbwa mu Rwanda bageze ku 3,227.

Ni imibare itangwa na RBC yavuye muri Raporo z’ubuzima za 2025, igaragaza ko Akarere kaje imbere ari  Nyagatare gafite umubare munini w’abarumwe n’imbwa bagera kuri 392,  hagakurikiraho Huye gafite 352, Gasabo ku mwanya  wa gatatu n’abantu 249,  Gatsibo gafite abantu 225, hagaheruka Musanze iri ku mwanya wa Gatanu n’abantu 216.

Muri aba kandi abagera kuri 40% by’abahitanwa n’indwara y’ibisazi by’imbwa ni abana bari munsi y’imyaka 15, akaba ari yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu gusobanurira abaturage uburyo bakwirinda kurumwa n’imbwa, cyane cyane hibandwa ku bana bakiri bato.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, bavuga ko impamvu nyamukuru itera iki kibazo ari imbwa zirirwa zizerera ku misozi, zisa n’izitagira ba nyirazo.

Mukashyaka Charlotte ati “Hari uherutse kwitaba Imana mu murenge wacu wa Remera azize ku rumwa n’imbwa, kuko usanga zirirwa zigenda mu ngo z’abantu”.

Imibare y’abantu barumwe n’imbwa mu turere dutandukanye

Nsengiyumva Jean Claude, asaba ko hafatwa umwanzuro ku mbwa zihora zizerera mu baturage.

Ati “Hari imbwa ziba zitagira ba nyirazo zigenda mu mihanda, zikajya no mu ngo. Zigeze kuruma umuturanyi wanjye, biraduhangayikishije, tugasaba ko hafatwa umwanzuro ku mbwa zirirwa zizerera mu baturage”.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yatangaje ko hafashwe ingamba zo gukumira kurumwa n’imbwa.

Ati “Zimwe mu ngamba twafashe harimo kubarura imbwa zose, zigakingirwa, izidafite ba nyirazo zikamenyekana, ndetse no guhana abatita ku mbwa zabo.”

Umukozi mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho muri RBC, Hitiyaremye Nathan, asaba buri wese kubigira ibye mu kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa dore ko ihangayikishije.

Yagize ati “Abafite imbwa barasabwa kuzirinda kuzerera no kuzibaruza bakazikingiza, hakabaho kwirinda gushotora imbwa kugira ngo itakuruma. Igihe irumye umuntu, agomba koza igikomere n’amazi meza n’isabune mu gihe cy’iminota 15, no kwihutira kujya kwa muganga mbere y’amasaha 24.”

Nathan Hitiyaremye

 Nathan Hitiyaremye, akomeza avuga ko mu mwaka wa 2030,  Leta y’u Rwanda izaba yaramaze kurandura ibisazi by’imbwa.

Ati “Turashaka ko buri mbwa yose iri mu gihugu yaba ari izerera, yaba ari iri mu rugo igomba kuba ikingiye ku buryo n’uwo yaruma twasigara tuvura ibikomere ariko tuzi ko itamuteye indwara y’ibisazi. Niba umuryango w’Abibumbye uvuga gukingira 70% twe turashaka ko biba 100%”.

Imibare ya 2025 igaragaza ko abantu 3,227 barumwe n’imbwa mu gihugu hose, mu gihe bane bahitanywe n’indwara y’ibisazi by’imbwa.

Visi Meya Mapambano Nyiridandi Cyriaque

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

13 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

21 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago