Categories: Politiki

Burkina Faso: Kuki amashyaka yose ya politiki yasheshwe?

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ihagarikwa rya politiki ishingiye ku mashyaka, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuyasesa yose no gukuraho amategeko yayagengaga, umwanzuro ukomeye wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 29 Mutarama 2026, aho ayo mashyaka ashinjwa kubiba amacakubiri mu baturage.

Iki cyemezo gisobanura ko amashyaka yose yakoreraga muri iki gihugu ahagaritswe kimwe n’ibikorwa byayo, mu gihe ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Captain Ibrahim Traoré bukomeje gushyira imbere ibyo bwise kurengera umutekano w’igihugu no kugarura ubumwe bw’abaturage.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Emile Zerbo, yatangaje ko Guverinoma yasanze ubwinshi bw’amashyaka n’imitwe ya politiki byaragize uruhare mu gusenya ubumwe bw’igihugu, bigatanga icyuho cyakoreshejwe n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Burkina Faso.

Yagize ati “Mu bihe igihugu kirimo, dukeneye ubumwe n’imiyoborere idacamo abaturage ibice. Politiki y’amashyaka yabaye intambamyi ku mutekano no ku kubaka igihugu.”

Mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Nzeri 2022, Burkina Faso yari ifite amashyaka ya politiki arenga 100 yanditse, harimo 15 yari ahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Ubu buryo bwa politiki, ubuyobozi bushya buvuga ko bwateje amacakubiri n’imiyoborere idahwitse.

Guverinoma yatangaje ko amategeko mashya agenga imiyoborere arimo gutunganywa, ateganyijwe gutangazwa vuba, mu gihe umutungo w’amashyaka yasheshwe wegurirwa Leta.

Burkina Faso ikomeje kuba imwe mu ndiri zikomeye z’imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel, irimo iya Al-Qaeda na Islamic State, igenzura ibice byinshi by’igihugu, bigatuma ubutegetsi bw’inzibacyuho buvuga ko budashobora gukomeza imikorere ya politiki isanzwe mu bihe by’umutekano muke.

Ubwo Captain Traoré yajyaga ku butegetsi, yari yasezeranyije kugarura umutekano no gutegura amatora mu gihe gito, ariko nyuma inzibacyuho yongerewe indi myaka itanu, icyemezo cyafashwe mu gihe politiki y’igihugu ikomeje guhinduka mu buryo bukomeye.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

10 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

18 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago