BasiGo ni ikigo gitwara abagenzi mu buryo rusange muri bisi zikoresha amashanyarazi bakaba kuri iyi nshuro baritaye ku ngendo z’abafite ubumuga bw’ingingo.
Mu busanzwe imodoka bari bafite ntabwo zoroherezaga abafite ubumuga kubasha kuzigeramo ndetse nta n’imyanya y’umwihariko kuribo yari iri muri izo modoka.Ariyo mpamvu kuri italiki 8 Ukwakira 2024 hamuritswe izindi busi 2 ziyongera kuri 4 zari zisanzwe ariko zo zikaba zifite umwihariko w’abafite ubumuga kuko hari uburyo zikozemo buborohereza kwinjiranamo utugare ndetse bakanicara batekanye batabangamiwe n’abandi bagenzi bagenda muri izi modoka.
Aimable Irihose Umuyobozi wa Komisiyo y’ubukungu mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umuyobozi Nshingwa bikorwa w’umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abakoresha igare ry’abantu bafite ubumuga avuga ko bishimiye uburyo batekerejweho ngo babashe kugenda muri izi BasiGo kandi badahenzwe kuko byajyaga bigorana gutega imodoka za rusange.
Ati” Twari twasabye Leta ko idukorera ubuvugizi Bisi zizongera kuza mu Rwanda zijye ziza zifite uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga mu ngendo, akenshi nti dukunda kugenda kuko bidusaba bije (budget) irenze iyo abandi bategura kuko iyo ugiye muri bisi idafite uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kugenda uragenda, ariko ukagura nk’intebe yose y’inyuma kugirango ubone aho ugenda, ubone ugusunika aho agenda babone n’aho bashyira igare ryawe; aho abandi bishyura ibihumbi 2 wowe wishyuye nk’ibihumbi 8 cyangwa 10 cyangwa ugakodesha iyo ugendamo wenyine,”
Yakomeje kandi agaragaza ko bishimiye ko izi Bisi atari Kigali gusa zizajya zikorera ahubwo harimo no mu ntara.
Ati” izI bisi nazo z’amashanyarazi zakoreraga mu mugi wa kigali gusa, ariko izigiye kuza byadushimishije kuko zigiye kujya zikorera no mu ntara ubu dushaka twakwiruhutsa kuko ubu umuntu yatembera akajya aho ashaka bitamutwaye amafaranga menshi kuko hari ahantu habugenewe wicaramo n’igare ryawe kandi aho ugiye ugerayo neza nta kibazo, tugashimira BasiGo kuko yadutekerejeho “.
Pofia Muhoza Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo gifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go avuga ko izi Bisi zizafasha abafite ubumuga kubasha kujya aho bashaka hose kuko bazajya baba bafite uburyo bwo kugenda bisanzuye.
Ati” Ni iterambere ryaje muri izi modoka nshyashya kuko izari zisanzwe ntizoroherezaga abantu bafite ubumuga kujya muri Bisi kandi bitavuze ko nabo batifuzaga kuva ahantu hamwe bajya ahandi,rero ni ingenzi cyane kuko nabo tubashakiye igisubizo kandi twishimiye kubabona nabo bakoresha ama Bisi, kuko akarusho kazo zifite inzira y’abantu bafite ubumuga binjiriramo bajya muri bisi kuburyo bidasaba kuva ku kagare ndetse niyo ugezemo harimo umwanya uhagije wo gushyira iryo gare wahariwe abafite ubumuga n’andi bakicara ahasanzwe imbogamizi bazahura nazo zindi nazo bazazitugezaho kugira ngo dufatanye gushaka igisubizo cyabyo “.
Doreen Orichaba, Umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda avuga ko mbere yo kohereza izi Bisi mu Ntara babanje ku bigenzura bihagije bityo nta mpungenge biteye.
Ati” Twagiye mu bice bitandukanye dusuzuma imihanda nka Kigali- Musanze, kigali -Nyanza -Bugesera tujya kigali- Muhanga rero twabonye imikorere y’imodoka zikoresha amashanyarazi kandi twasanze nta kibazo uko zizakomeza kuza mu gihugu niko zizagabanya ikibazo cyagaragaraga mu bwikorezi “.
Izi modoka zikoresha amashanyarazi zari zisanzwe zikorera mu mugi wa kigali hongewe ho Bisi 1 izajya ikora urugendo rwo mu Ntara y’Iburasirazuba Nyanza- Nyamata.
Mukanyandwi Marie Louise