Categories: Ubuzima

Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba ko Mituweli yajya ibafasha bagahabwa ubuvuzi bwuzuye

Abafite ubumuga bw’ingingo bavurirwa mu bitaro bya Gatagara baba abagendera mu tugare, ndetse n’abagendera mu mbago bavuga ko ubuvuzi bahabwa ku bakoresha Mituweli  butuzuye kuko ngo hari inshuro yishyura ngo bakorerwe ubugororangingo, izo nshuro zagera udafite ubushobozi bwo gukomeza kwitangira amafaranga ku giti cye ubuvuzi bugahagarara, hakaba n’abasubira inyuma.

Céléstin ukomoka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Maraba, afite ubumuga bw’ingingo akaba agendera mu kagare, avuga ko abaganga babitaho uko bashoboye ariko uburyo bw’ubwishyu basabwa ngo bahabwe ubuvuzi bwuzuye bukigoye.

Ati “Hano baradufasha ntacyo wabagaya pee!! Naje ntacyo nshobora gukora none ubu ndisunika mu kagare, gusa uburyo bwo kwishyura buba bukaze utabashije kubona umushinga ukwishyurira biba bigoye, kuko udafite amikoro ku muntu ufite ubumuga biragoye kubona ubuvuzi bwuzuye”.

Nyirandayisaba Marie Jeanne wo mu Karere ka Karongi, urimo kuvurirwa mu bitaro bya Gatagara, avuga ko yaje agendesha ikibuno ariko ubu agendera mu mbago, ariko afite umpungenge z’uko basezererwa badakize neza kubera kubura ubwishyu.

Ati “Naje hano ngendesha ikibuno, none ngeze ku rwego rwo kubasha gusindagirira ku mbago, ariko hano hari inzitizi nagiye mpabona, nko kuba umuntu yamara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu atarahabwa ubuvuzi. Ikindi ubugororangingo bukwiye kongerwa iminsi ikaba myinsi kuko iyo ibaye mike, hari n’igihe utaha udakize, kuko hari ubwo baguha iminsi nka makumyabiri kubera ubushobozi buke bw’uko mituweli yishyura make, tugasaba ko iminsi  yakongerwa, ndetse n’insimburangingo zigashyirwa kuri mituweli “.

Rukundo Isaac uyobora ishami ry’insimburangingo n’inyunganirangingo muri Gatagara

Rukundo Isaac uhagarariye ishami rikora insimburangingo n’inyunganirangingo mu kwita ku bantu bafite ubumuga, cyane cyane bujyanye n’ingingo mu kigo cya Gatagara, yemeza ibyo abarwayi bavuga agasaba ko mituweli yajya ibavuza byuzuye bagataha bakize neza.

Ati “Nubwo byitwa ngo Mituweli yishyurira abantu bafite ubumuga mu bijyanye n’ubugororangingo, iyo ukoze inshuro 20 waba ukize cyangwa udakize, mituweli nta kindi yongera kukwishyurira urataha, cyangwa waba ufite amafaranga nyuma y’izo nshuro 20 ukiyishyurira, udafite ubushobozi ubwo ugataha, ari na yo mpamvu abaganga bitubabaza cyane kuko hari igihe uba umaze kumugeza ku rwego rwiza hamwe ubona ko atangiye kugenda bitangiye kuza, none abuze ubwishyu n’ibyo wakoze bibaye imfabusa kuko bahita basubira inyuma”.

Ati “Icyo dusaba nk’abaganga ni uko mituweli yakwemera ikabongerera igihe cyo kwivuza, ikabaha ubuvuzi bwuzuye, umuganga yabona umurwayi ageze ku rwego rwo kuba wamusezerera, akamusezerera akize.”

Gatagara yatangiye gutanga serivisi z’insimburangingo n’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga mu 1960, mu 1961 iyi serivise itangizwa ku mugaragaro babifashijwemo na Padiri Frepo, Umubiligi wari warahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

10 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago