Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko ishami ryacyo rirwanira mu kirere (Nigeria Air Force), ryagabye igitero gikomeye kandi cy’ubuhanga budasanzwe ku barwanyi ba Boko Haram cyicamo abagera kuri 35, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025, cyabereye ahitwa Kumshe muri Leta ya Borno, hafi y’umupaka hagati ya Nigeria na Cameroun, nk’uko byatangajwe na Ehimen Ejodame, umuvugizi w’ingabo za Nigeria zirwanira mu kirere.
Umutwe wa Boko Haramu watangiye mu 2009, ukaba ufatwa nk’umwe mu mitwe izwiho ubwicanyi ndengakamere ku Isi, aho ugendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam.
Ubwo bwumvikane buke mu majyaruguru ya Nigera, bwanageze mu gihugu gituranyi muri ako gace cya Niger, bikaba byaratumye abasivili bagera ku bihumbi 35 bicwa, abandi bagera kuri miliyoni 2 bata ingo zabo, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Uretse icyo kibazo cya Boko Haram kiri mu majyaruguru y’iburasirazuba ya Nigeria, iki gihugu gikomeje guhangana n’indi mitwe yitwaje intwaro, iherereye mu majyaruguru yo hagati n’ay’iburengerazuba.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…