Categories: Politiki

U Rwanda rwongeye kwamagana ibirego bishinja RDF ubwicanyi muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ushinzwe uburenganzira bwa muntu, bishinja Ingabo zarwo, RDF, gufasha umutwe wa M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibyo birego binahuriweho kandi n’Umuryango Human Rights Watch, HRW, ndetse n’Ibiro bihuriweho na UN bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), u Rwanda rukavuga ko ibyo bidatanga ibisubizo ndetse ko hakwiye kubaho iperereza ritabogamiye rikagaragaza ukuri kw’ibibera mu duce twa Binza na Rutshuru, tuvugwamo ubwobwicanyi.

U Rwanda ruvuga ko HRW ari umuryango usanzwe ufite amateka mabi ashingiye ku birego bidafite ishingiro bihora bishinja u Rwanda, akenshi ugasanga bikorwa mu bihe by’ingenzi kuri Politiki, by’umwihariko aho muri iki gihe impande zirebwa n’amakimbirane muri DRC zitegura gusubira mu biganiro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko ibi birego bigira ingaruka kandi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibiri mu masezerano y’amahoro yo ku ya 27 Kamena 2025, harimo no kurandura burundu umutwe wa FDLR w’abasize bahekuye u Rwanda ushyigikiwe na RDC, ari na wo ntandaro y’ibi bibazo.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko rwibanda ku bikorwa bigamije guharanira amahoro arambye, umutekano n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, binyuze mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Hari hashize iminsi mike nanone ibirego nk’ibi bisohotse, nabwo byashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Komiseri Mukuru wa UN ushinzwe uburenganzira bwa muntu, u Rwanda nabwo rukaba rwarabyamaganye kuko bidafite ishingiro.  

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

11 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago