Mu mukino wahuje APR FC na Police FC, amakipe yombi yatangiranye imbaraga mu gice cya mbere, ariko asa n’atinyana kuko umupira wakomeje gukinirwa ahanini hagati. Icyakora kumunota wa 37, Byiringiro Lague yatsinze igitego cya mbere cya Police FC.
Ku munota wa 44, myugariro wa Police FC Nzotanga yakoze amakosa, bituma ikipe ya APR FC na yo ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na William Togui, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego1-1.
Ku munota wa 27 w’igice cya kabiri, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu Mamadou Sy. Ibyo byishimo ariko ntibyatinze, kuko ku munota wa 32 w’igice cya kabiri nanone, Police FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhozi Fred, rutahizamu witwaye neza muri uyu mukino. Ku munota wa 80 w’umukino, Police FC yabonye igitego cy’intsinzi, yegukana amanota atatu ityo.
AS Kigali kuri Pelé Stadium, yahatsindiye AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania igitego 1-0, icyura amanota atatu bituma yiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe, gusa ikaba isigaje umukino izahuramo na Police FC.
AS Kigali ifite amahirwe yogutwara iki gikombe, cyane ko yo yujuje imikino ibiri idatsindwa, aho ifite amanota 6/6 ari na yo iyafite yonyine, mu gihe APR FC yateguye irushanwa ifite 0/6, icyakora ikaba isigaje umukino izahuramo na AZAM FC.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…