Categories: Amakuru

Afghanistan: Abantu 79 baguye mu mpanuka yo mu muhanda

Muri Afghanistan, abantu 79 barimo abana 17 baguye mu mpanuka yo mu muhanda, yatewe na bisi yagonganye n’ikamyo ndetse na moto, nk’uko ubuyobozi muri icyo gihugu bwabitangaje.

Abapfuye ahanini ni Abanya-Afghanistani bari barahungiye muri Iran bihana imbibi, iki gihugu cyari cyohereje ngo basubire mu gihugu cyabo, muri urwo rugendo ni bwo habaye iyo mpanuka, aho bisi barimo yahise ishya irakongoka ku buryo nta warokotse, ndebe n’abari mu ikamyo no kuri moto bakaba bahise bahasiga ubuzima, nk’uko Ahmadullah Mottaqi, umuyobozi ushinzwe amakuru n’umuco i Herat aho iyo mpanuka yabereye, yabitangarije BBC.

Polisi y’aho i Herat, yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’umushoferi wari utwaye iyo bisi wagenderaga ku muvuduko ukabije, ndetse no ku burangare.

Impanuka zo mu muhanda aho muri Afghanistan ngo ziraba kenshi, bitewe n’imihanda yangiritse bikabije kubera umutekano muke umaze igihe muri iki gihugu, ndetse n’amategeko y’umuhanda atubahirizwa.

Abanya-Afghanistan amamiliyoni bari barahungiye muri Iran na Pakistan kuva mu 1970, ariko biba akarusho ubwo Abasoviete bigabizaga Afghanistan mu 1979, ndetse no mu 2021 ubwo Abatalibani bisubizaga ubutegetsi bw’iki gihugu.

Kuva Abatalibani basubira ku butegetsi bwa Afghanistan, Iran na Pakistan byakomeje gusaba izo mpuzi gusubira mu gihugu cyazo, bigera n’aho kugeza ubu zirimo zicyurwa ku ngufu.

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

11 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago