Uwa mbere mu gihugu watsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni Izere Henock Tresor, wigaga muri Es Kanombe/Efotec mu Karere ka Kicukiro, wabonye amanota 98.67%.
Ni mu gihe uwabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ari uwitwa Arakaza Leo Victor wigaga ku ishuri rya Wisdom School Musanze wabonye 99.4%.
Ubaye uwa kabiri muri batandatu basoje amashuri abanza ni Impano Brave Gloria wagize 98.8% wigagaga mu ishuri ryo mu Karere ka Bugesera, uwa gatatu ni Ihirwe Kanimba Honnette wagize 98.8% wigaga kuri New Vision Primary School mu Karere ka Huye, uwa kane akaba Duhirwe Gall Gaviry Darcy wagize 98.8% wigaga kuri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera, uwa gatanu aba Nsengiyumva Joannah Holiness wagize 98.8% wigaga mu ishuri ryomu Karere ka Bugesera, uwa gatandatu ni Ashimwe Keza Gerardine wagize 98.8% wigaga mu Karere ka Bugesera.
Ikigaragara ni uko batanu muri abo batandatu bahize abandi mu basoje amashuri abanza, banganyije amanona.
Abakoze mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze neza ni batanu, barimo Izere Henock Tresor wagize 98,67% wigaga muri ES Kanombe/Efotec muri Kicukiro wabaye uwa mbere, uwa kabiri ni Uwumuremyi Albert 98.00% wigaga muri Hope Haven mu Karere ka Gasabo, uwa gatatu aba Ineza Flora Elyse wagize 97.89%, wigaga muri Hope Haven mu Karere ka Gasabo, uwa kane aba Ndayishimiye Jean D’Amour 97.89% wigaga muri Hope Haven mu Karere ka Gasabo naho uwa gatanu ni Agaba Happy Jean Eudes wagize 97.78% wigaga muri Petit Seminaire St Aloys mu Karere ka Rusizi.
Ibijyanye n’ayo manota byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…