Categories: Ubuzima

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntiboroherwa no gukoresha bimwe mu bikorwa by’isuku

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko umuco w’isuku n’isukura ukiri ikibazo gikomeye, by’umwihariko ahubatse ubukarabiro bukoreshwa mu bihe by’ibyorezo, aho batanga urugero nka Nyabugogo kuko ari ihuriro ry’abajya mu ntaraza z’Igihugu ndetse n’abaza mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ubugufi baganiriye n’umunyamakuru wa ubumwe.com bavuga ko ubukarabiro bwubatswe batabugeraho bityo ko bazatekerezwaho, hakajya hubakwa n’ubujyanye n’ubumuga bwabo.

Venerande Gassine Nibagwire uzwi kw’izina rya Suiti, afite ubumuga bw’ubugufi bukabije, avuga ko ubukarabiro bwubakwa mu gihe cy’ibyorezo buba bubasumba.

Ati “Isuku ni yo soko y’ubuzima, kandi ni iy’umuturarwanda wese yaba muremure yaba umugufi nkatwe, ariko ikibazo kiba mu kugira isuku n’ubukarabiro burebure kandi turi bagufiya, n’amaboko yacu aba ari magufiya,  ntitubashe kugera kuri robine uko bikwiriye. Twasaba ko bajya bareba uko tureshya bakubaka agakarabiro kagufi dusumbaho tukabasha gukaraba”.

Naho Ntirenganya Jean De Dieu na we ufite ubwo bumuga, ntajya kure y’ibyo mugenzi we yavuze kuko imbogamisi usanga bazihuje.

Ati “Mu bijyanye n’isuku n’isukura abafite ubumuga turacyafite imbogamizi zikomeye cyane, ntabwo turabona uburyo butworoheye bwo gukaraba igihe hariho ibyorezo, nko muri Covid rwose ntabwo abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakarabaga, kandi na n’ubu iyo hari impamvu ibayeho ituma bashyiraho amabwiriza yo gukaraba turakwepa kuko ntitwagera aho robine ziba ziri”.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko hari ubukarabiro bwubatswe byihuse nko muri Covid usanga bushobora kuba budafiteho ubugufiya, ariko ko bizagenda bikemurwa.

Ati “Hari ubukarabiro bwubatswe mu buryo busa naho bwihuse mu gihe cya Covid umuntu ashobora gusanga budafite ubugufi, ariko ubundi ubukarabiro bwakabaye buri ku rugero rw’abantu bose ku buryo buri wese abasha kuhakarabira yaba afite ikibazo cy’ubugufi bukabije, yaba akiri umwana muto ataraba muremure, yaba muremure n’ibindi”.

Bifuza ko bajya bashyirirwaho ubukarabiro bugufi

Ati “Ibyo ngibyo rero tubishyiramo ingufu kandi tuzanakomeza kubishyiramo ingufu ku buryo ubukarabiro bukorwa muri iki gihe, bwakorwa ubwo ngubwo bugufiya buriho, ariko kandi n’ubwakozwe kera  tuzakomeza gukora ku buryo uko abantu babyumva ko bagomba gukaraba kenshi gashoboka byaborohera, batabibwirijwe ahubwo bikaba umuco”.

Ubushakashatsi bwerekana ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, bigabanya indwara z’impiswi ku gipimo cya 40%.

Umuco wo gukaraba intoki kandi wariyongereye uva kuri 4.4 mu 2015 ugera kuri 25% mu 2020, nk’uko ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS 2020) bwabyerekanye.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

6 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago