Categories: Amakuru

Musanze: Amarerero yafashije ababyeyi gukora imirimo yabo batekanye

Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rw’abana bato bo mu Karere ka Musanze, bakora imirimo itandukanye harimo n’abacururiza mu masoko bavuga ko yabafashije gukora bumva batekanye, kuko bafite aho basiga abana babo hizewe kandi hatekanye.

Muhawenimana Shakira ni umubyeyi ukora akazi k’ubudozi, asiga umwana mu Irerero riherereye mu Murenge wa Muhoza, avuga ko yize neza uwo mwuga kuko aho asiga umwana aba yizeye ko atekanye.

Ati “Nabonye ishuri ryo kwiga imashini umwana afite umwaka n’igice mbura aho musiga, bandangira iri rerero nza kubaza, banyemerera ko nzajya mpasiga umwana ubu ahamaze umwaka, rero iyo ntabona aho mushyira sinari kwiga ngo bishoboke, ariko umwana bamwitaho ameze neza nta rwaragurika inzoka, aba ameze neza”

Nizeyimana Françoise ukorera ubucuruzi mu isoko ry’ibirayi muri gare ya Musanze, avugako yagorwaga no kubona aho asiga umwana, ariko ubu amuzana mu gitondo akajya mu kazi ke, akaza kumufata atashye.

Ati “Umwana naramujyanaga nkabona birangora, naba ndimo kwakira abakiriya nkamubura ariko ubu ndaza nkahamusiga nkajya mu isoko navayo nkaza kumufata nkamutahana, byaramfashije kuba musiga ngasanga nta kibazo afite”.

Abana bararindwa bakanitabwaho bihagije

Mukamana Rosine na we ati “Twarabirirwanaga mu kazi, rimwe narimwe ugasanga bari kuducika bakajya mu mamodoka, kubagaburira nabyo bikatugora bakirirwa barya ibyo babonye, ariko hano babagaburira neza indyo yuzuye tukaza tuje kubafata”.

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage (ADEPE) Izabayo Abiathar, avuga ko iri rerero rifasha abana mu kubarinda imirire mibi n’igwingira.

Ati “Twari tugamije guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko wasangaga ababyeyi badashobora kubitaho kubagaburira, ariko hano abana babona indyo yuzuye”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assoumpta, avuga ko ingo mbonezamikurire z’abana (ECD’s) zigira akamaro ku bana bazigiyemo zikanafasha ababyeyi gukora imirimo yabo neza.

Ati “Umwana uri muri ECD n’uwasigaye iwabo mu rugo ndetse n’uwajyanye na nyina mu isoko ari munsi y’ameza, n’uwa kurikiye nyina mu murima ntabwo ari kimwe. Ubu ababyeyi babonye umwanya wo gukorera ingo zabo abana batabiruka inyuma, akamaro ka ECD karagaragaye mu buryo bufatika. Twumvikanye n’uturere ko byibura muri buri mudugudu bitewe n’umubare w’abana bahari wagira amarerero 3, ushobora no kugira rimwe niba ari umudugudu ufite abana bake”.

Umuyobozi wa NCDA Ingabire Assoumpta, avuga ko byibura muri buri mudugudu hagombye kubamo ECD 3

Ingo mbonezamikurire z’abana zatangijwe mu mwaka wa 2012 ziri mu turere dusaga 15, zikaba zaragize uruhare mu kurinda abana imirire mibi no kubaha uburere buboneye. Mu Karere ka Musanze habarurwa amarerero agera kuri 6 yita ku bana 456.

Izabayo Abiathar

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

5 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

24 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago