Abasenyeri batandukanye bo mu idini Gatolika bemeje umushinga wo kwemerera abagabo basanzwe bubatse ingo kuba abapadiri mu gace ka Amazon. Uyu mushinga wemejwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ugomba kubanza gushyirwaho umukono na Papa Francis kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa.
Uyu mushinga uramutse wemejwe waba uje guhindura amateka amaze igihe muri Kiriziya Gatolika atemereraga abagabo bubatse kuba abapadiri.
Uyu ni umushinga watowe ku majwi 128 yose yatoye yego naho oya zikaba 41 kandi uramutse wemejwe, washyirirwa mu bikorwa mu ma Kiriziya yo mu gace ka Amazon gasanzwe gafite ikibazo cy’ibura ry’abapadiri.
Ako gace ko muri Amazon ni agaherereyemo ibihugu nka Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, French Guiana, Guyana, Peru, Suriname na Venezuela. Uyu mushinga wiswe “viri probati,” wibanda ku bagabo bubatse ingo zitekanye basanzwe bazwi neza mu idini Gatolika kandi basanzwe ari abadiyakoni muri Kiriziya.
Kwemerera abasanzwe bafite ingo kuba abapadiri bitandukanye no kwemerera abapadiri gushaka. Izi mpinduka rero ntizizavanaho ko abapadiri batagomba kugira abagore. Ni umushinga Papa Francis yavuze ko azemeza mu mpera z’uyu mwaka.
Papa akaba aherutse kwerura ko yiteguye kwiga ku mushinga wo kwemerera abagabo bubatse kuba abapadiri. Nubwo abapadiri bagomba kuba badafite ingo, bamwe mu bahindukiriye Kiriziya Gatolika wenda bavuye nko muri Angilikani bo bemerewe kuba abapadiri nubwo baba basanzwe bubatse ingo.
Uyu mushinga wemejwe ku wa gatandatu nyuma y’inama yamaze ibyumweru bitatu yabereye i Vatican, yigaga ku bibazo bijyanye n’ibidukikije n’iby’iyobokamana byibasiye agace ka Amazon.
Iyi nama ikaba yari yatumiwemo abasenyeri n’abapadiri 184 baturutse mu gace ka Amazon no ku isi yose. Abagore 35 bari biganjemo ababikira na bo bari batumiwe ariko ntibari bemerewe gutora.
Twiringiyimana Valentin