Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ubwoko n’amabara y’amakariso abagabo bakunda kwambara bitewe n’imyaka:

Dore ubwoko n’amabara y’amakariso abagabo bakunda kwambara bitewe n’imyaka:

Umuhanga mubijyanye n’urwungano rw’inkari yakoze ubushakashatsi mu kumenya ibijyanye n’imyenda y’imbere y’abagabo. Agaragaza ko bakunda bitandukanye, akenshi bitewe n’imyaka bagezemo.

Ubusanzwe n’ubwo iyi myenda y’imbere mu Kinyarwanda tudakunda kumenya kuyitandukanya,yose tugakoresha izina “ Amakariso” muri iyi minsi hakoreshwa bogisa ( boxer),ariko burya igenda itandukanye bitewe n’imiterere yayo, abantu rero nabo bagenda bakunda bitandukanye.

Ubumwe.com bwifashishije ubushakashatsi bwa Tena Men yakoze ku bagabo 1500 aho 31% bari abagabo bari hagati y’imyaka 40-49, 29% bari hagati ya 50-59, 19% bari hagati ya 60-69 naho 21% bari bafite hejuru y’imyaka 70 y’amavuko kugira ngo arebe ikijyanye n’ubwoko bw’imyenda y’imbere bakoresha.

Imyenda y’imbere yaje ku isonga mu kwambarwa cyane ni iyitwa boxer (imeze nk’agakaputura karinganiye) yasanze ifite 44%, hafi icyakabiri cy’abakoreweho ubushakashatsi bose, ariko iza ku isonga ku bagabo bari munsi y’imyaka 60.

Yakurikiwe n’imyenda y’imbere yitwa slip (niyo imeze nk’iyo dukunze kwita ikariso), yo ikundwa kwambarwa n’abagabo bangana na 40%, (55% b’abagabo bafite hagati y’imyaka 60-69 na 60% y’abagabo bafite guhera ku myaka 70 kuzamura)

Hanyuma haza izitwa caleçon, (izimeze nk’udukabutura turetureho) izi zikoreshwa na 15% by’abagabo. Zikoreshwa cyane n’abakiri batoya, ariko zikongerwa zigakundwa n’abagabo bafite imyaka hagati ya 40-49.

Ikijyanye n’amabara bihagaze bite ?

  • Umukara uraza ku isonga y’andi mabara mu gukundwa n’abagabo.

Abagabo babajijwe usanga amabara yiganza cyane ari : Umukara,ubururu,ikigina, umweru n’umutuku niyo mabara aza ku isonga. Ariko muri yose umukara uza ku isonga aho ufite 67%. Ubururu bukundwa n’abagabo bari hagati y’imyaka 50-69.

N. Aimee

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here