Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibyo utajyaga witaho mu gihe ukoresha ubwiherero n’ingaruka byakugiraho

Dore ibyo utajyaga witaho mu gihe ukoresha ubwiherero n’ingaruka byakugiraho

Mu bwiherero ni ho hantu hakoreshwa cyane ariko nyamara usanga hatitabwaho cyane nk’uko byakagombye cyangwa ugasanga hari ibyo ukoresha ubwiherero atitaho kandi ari ingenzi cyane. Hari ibintu by’ingenzi ukwiriye kwitoza gukora cyangwa ugahindura uburyo wabikoraga kugira ngo isuku ya nyuma ya kiriya gikorwa ikomeze kubungwabungwa. Hano hari ibyo ugomba kwirinda mu gihe ukoresha ubwiherero.

Kurekura amazi yoza ubwiherero mu gihe bufunguye

Kurekura amazi asukura ubwiherero nabyo bigomba kwitonderwa. Niba urangije gukoresha umusarane, mbere yo gukanda ngo amazi aze, banza utwikire ubwiherero kuko uko amazi yidumburamo ashobora gutuma udukoko tuva mu myanda yo mu bwiherero tuguruka tukagera kure nibura nko muri metero esheshatu. Ni ngombwa kubanza gupfuka ubwiherero rero kugira ngo utwo dukoko tugumemo imbere mu gihe ufunguye amazi asukura umwanda waho.

Kwicara ku bwiherero igihe kirekire

Hari abantu bafite akamenyero ko kugera mu bwiherero bakaboneraho gusomeramo ibitabo, ibinyamakuru cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambuga mu gihe bicaye hejuru y’ubwiherero. Kwicara kuri ubu bwiherero byagutera indwara yitwa hemorrhoids kubera ko kwicara hariya hantu cyane bibangamira imitsi yo muri rectum(innyo) yo hasi ikaba yabyimba cg igaturika.

Bimwe mu bimenyetso bya hemorrhoids harimo kuva muri rectum(innyo) ariko hashobora no kugaragara ubundi buribwe cyangwa kutamererwa neza. Ibi byose ni ukukwibutsa ko mu bwiherero atari aho kujya gukorerwa gahunda zindi zitari izo mu bwiherero.

Kubika uburoso bw’amenyo hafi y’ubwiherero

Uburoso bw’amenyo bugomba kubikwa nibura muri metero enye uturutse ku bwiherero, kubera ko imyanda yo mu bwiherero ishobora kuvamo mu gihe usize ubwiherero burangaye. Uburoso bw’amenyo ntibugomba kubikwa mu bwiherero hamwe bogereza amenyo kubera ko hari ubwo usanga hakunda gushyirwa isabune n’amazi yanduye igihe umuntu akora isuku.

Kudakaraba intoki igihe kirekire gihagije

Ubushakashatsi bwagaragaje ko igihe gikwiriye cyo kuba umuntu akaraba intoki ze n’amazi meza n’isabune ari amasegonda 20. Abantu bagera kuri 95 ku ijana ntibakaraba intoki zabo mu gihe gihagije kugira ngo babashe kwica udukoko nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Michigan bwagaragaje ko abenshi bamara amasegonda atandatu gusa bakaraba intoki zabo.

Kwibagirwa koza uburoso bw’amenyo

Abashakashatsi bavumbuye ko mu buroso bw’amenyo habamo udukoko twinshi turenga miliyoni 10. Ni ingenzi cyane gusukura neza uburoso bw’amenyo buri uko usoje kubukoresha byaba na ngombwa umuntu akabushyira muri vinegre mu gihe cy’iminota 30 kugira ngo yice udukoko twose twaba turimo. Ni byiza kandi guhindura uburoso bw’amenyo buri mezi atatu.

Kwihanagura urangije gukoresha umusarane

Kwihanagura nabyo bigomba gukorwa gake. Rimwe gusa cyangwa inshuro ebyiri zirahagije mu gihe wisukura nyuma yo gukoresha umusarane. Kwihanagura cyane byakwangiza ikibuno cyawe bikaba byanaguteramo uburibwe n’uburyaryate. Niba kunyuzamo urupapuro rw’isuku incuro imwe gusa bidahagije, sa n’utosa urupapuro rw’isuku kugira ngo urukoreshe rworoshye.

Gushyira uburoso busukura umusarane mu bubiko bwabwo ukimara kubukoresha

Udukoko twinshi turakura cyane tukanabyara iyo uhise usubiza uburoso busukura ubwiherero mu bubiko bwabwo, ukimara kubukoresha. Reka uburoso bubanze bwumuke neza mbere yo kububika kugira ngo ubutaha, ubwo uzaba ubusukuza ubwiherero bwawe, utazaba usubizamo udukoko wibwira ko irimo gukora isuku.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here