Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abageni batangaje abantu ubwo basohoye ubutumire bwanditseho ko nta birori byo kwiyakira...

Abageni batangaje abantu ubwo basohoye ubutumire bwanditseho ko nta birori byo kwiyakira bizabaho

Abageni bakomoka mu gihugu cya Nigeria bahindutse ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, ubwo basohoye ubutumire bw’ubukwe, bandikaho ko nta birori byo kwiyakira bizabaho.

Mu bihugu byinshi bitandukanye ndetse n’imico myinshi,umunsi w’ubukwe biba ari ibirori bidasanzwe, ubwo iyo bamaze gusezerana, bitewe n’imyemerere yabo, bahurira ahantu runaka bateguye bagasangira n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abatumirwa batumiye, bakarya, bakanywa ndetse bakabyina bitewe n’umuco w’iwabo. No muri Nigeria niko bigenda.

Ariko kuri aba bageni, umugabo witwa Adewale Yussuf ndetse n’umugeni we Blessing Ijeoma, bo bakoze ibihabanye n’ibimenyerewe, ndetse bitandukanye kure n’ibyo inshuti n’abavandimwe bari biteze ko ibirori byabo bizaba bimeze.

Aba bombi bashyize hanze ubutumire bw’ubukwe, hanyuma banagaragazamo neza mu nyuguti nini ko nta birori byo kwiyakira bizaba nyuma y’uko bazaba bashoje gusezerana mu rusengero.

Cyakora nubwo abantu benshi bagiye bagaragaza ko ibi ari ugukabya, hari abandi bagiye bagaragaza ko aba bantu babahaye isomo ryiza ko ntampamvu yo gusezagura ngo baragaburira abantu mu bukwe.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here