Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abagore bakuye mu magororero ubumenyi bubafasha kwiteza imbere

Abagore bakuye mu magororero ubumenyi bubafasha kwiteza imbere

Bamwe mu bagore bavuye mu magororero bavuga ko kwigirira icyizere no gutinyuka byabafashije kongera kwisanga muri sosiyete no kwivana mu bukene.

Bamwe mubo twaganiriye bavuye mu igororero bavuga ko biteje imbere mu buryo butandukanye bahereye ku gishoro gito ndetse no ku bumenyi bavanye mu igororero, bose bagahuriza ku kuba bisaba gukora cyane.

Niyigena Valentine wo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Ndera yamaze imyaka 2 n’amezi 8 mu igororero, kuri ubu acuruza amashu n’ibitunguru.

Yagize ati: “Mvuye mu igororero ubuzima bwo hanze bwabanje kungora cyane, gusa nyuma naje kugira amahirwe Imana iramfansha mpura n’umuntu w’umugiraneza twari tuziranye, ampa igishoro cy’amafaranga make ariyo nifashishije mpangana no gushaka uko ngomba kubaho n’abana bange cyane ko n’umugabo wanjye nawe namusize mu igororero imageragere”.

Niyigena avuga ko n’ubwo bitoroshye, ubu arangura ibitunguru n’amashu hirya no hino mu cyaro, aho agenda abiranguza mu masoko atandukanye akabasha kwishyurira abana amashuri akanabatunga.

Avuga ko mubyo ari gukora ubu nta nkunga ya Leta irimo
Yakomeje agira ati” Mvuze ko hari inkunga ya Leta nigeze mpabwa nyuma yo kuva mu igororero naba mbeshye, rero ibyo byanyeretse ko ari ugutinyuka ugakura amaboko mu mufuka ntusuzugure amafaranga uko yaba angana kose”.

Mujawimana Alphonsine wamaze mu igororero imyaka 15 avuga ko nyuma y’uko arekuwe, yatashye yisanga nta kintu na kimwe afite yaheraho, atangira ubuzima kuko yasanze n’inzu itagihari, ariko ubumenyi yavanye mu igororero bwatumye abasha kubaho.

Ati” Natashye nsanga ntakintu na kimwe mfite kuko kwari ugutangirira ubuzima kuri zeru. Icyakora ku bw’amahirwe nasubiye mu gace nabagamo ntarafungwa, ngerageza kujya muri koperative y’abahinzi ngahinga ariko kubera ko ibyo nahingaga byatindaga kwera, imibereho yarangoraga cyane”.

Ati: “Nagobotswe n’umwuga wo kuboha uduseke bimfasha kwikura mu bukene gahoro gahoro ubuzima burakomeza. Ndasaba abagore bagenzi banjye bava mu igororero kumva ko bashoboye kandi bagakora cyane ubuzima bugakomeza”.

Ibyo Mujawimana yigiye mu igororero ubu nibyo biri kumugoboka.

Bishumba Shakira ushinzwe ubukangurambaga bw’abagore mu nama y’Igihugu y’abagore, avuga ko igihe bamara mu igororero bahabwa ibiganiro bitandukanye bibashishikariza kwirinda amakimbirane, Kwegera ibigo by’imari, amahirwe ahari n’ibindi byatuma bubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Yagize ati: “Aho bagororerwa banigishwa imyuga itandukanye ishobora kubafasha kwiteza imbere igihe basubiye mu muryango, ikindi bagashishikarizwa gusanga abo basanze hanze bagafatanya mu makoperative.”

Bishumba Shakira avuga ko aho bagororerwa bigishwa imyuga itandukanye ibafasha kwiteza imbere igihe basohotse.

Abagore bavuye mu magororero basaba bagenzi babo kuticara ngo bategereze ak’imuhana kuko kaza imvura ihise ahubwo bakiga kwigira no kwirwanaho, bahereye ku kantu gato bakakabyaza umusaruro bityo bakiteza imbere.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here