Kera mu Rwanda umubyeyi yaberwaga no guheka umwana we. Cyangwa umwana yabamaze kugera mu kigero cyo kumenya kugenda ukabona umubyeyi amufashe akaboko baragendana kandi nawe wanamureba koko ugasanga araberewe pe.
Ariko ubu hari ibintu ababyeyi cyane cyane abo mumugi badukanye byo kutikoza abana babo. Ibi ububona kenshi umubyeyi afite nk’ahantu agiye ukabona yiyambariye nk’inkumi rwose, noneho agafata umukozi akamuhekesha umwana nawe akamushorera ntakintu atwaye . Ibi kandi n’abagore b’abakristu bamaze kubyigana.
Kandi akenshi ukabona uwo mwana utwaye mugenzi we nawe ari muto pe, kuburyo ubona nawe atamushoboye nyina w’umwana amushoreye rwose ntan’ikimwaro bimuteye ahubwo ubona agenda abacyimbagira inyuma rwose ntacyo yikanga.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com yifuje kuganira n’abagore b’abakristu maze badutangariza ibi uko babyumva: Murekeyisoni Gloriose usengera muri ADEPR yadutangarije ibi bikurikira:
“Mubyukuri ubundi njye mbona uko umubyeyi wese aheshwa ishema no kubyara ari nako yakagombye guheshwa ishema no kwitwarira umwana we. Ubundi uretse n’umwana n’ikindi kintu cyose cy’agaciro umuntu abayumva yagitwara hafi ye kuburyo aba afite icyizere ko gifite umutekano usesuye, kanswe rero guha umwana wawe undi muntu ngo amugutwarire.
Ubwo icyizere uba ufite nk’umubyeyi n’ikihe kuburyo uha undi muntu ngo abe ariwe ugutwaza umwana wawe koko? Ukabona rwose umukozi nguwo ari kwambuka imihanda nyirabuja nawe amuri inyuma n’igikapu! Niyo bageze kandi iyo bagiye nikwakundi umwana aguma ari uwumukozi ariwe umenya ibyo umwana akeneye byose. Nyina ari iyo rwose atamwikoza ukagira ngo si uwe.”
Murekeyisoni yakomeje avuga ko ku giti cye atabibonamo ubusirimu habe namba.
Umwari Rebecca nawe ni umubyeyi ubyaye rimwe ni umukristu mu Itorero rya Zion Temple yadutangarije icyo atekereza kuri iyi mico nawe yemeza ko abona ko yamaze gufata intera yo hejuru mu muryango nyarwanda yaba mubakijijwe n’abadakijijwe,yaba abize n’abatarize, yaba abakize ndetse n’abaciriritse. Umwari yagize ati:
“Mu by’ukuri uyu ni umuco umaze gufata intera ndende ubona abantu bitiranya n’ubusirimu mu gihe njyewe mbona ari ubushenzi! Nigute ufata umwana wawe ukamuha undi muntu mbese ubwo uba wizeye uburinzi bw’uwo muntu kurusha uko wowe wamwifatira! Erega ujya kubona ukabona umugore aje mu rusengero azanye n’umutwaza umwwana yaba aba badufasha murugo yaba umuvandimwe we cyangwa uw’umugabo, ukabona aje yiyambariye imyambaro itamubereye nk’umubyeyi wagendanye umwana ,akaza akibera mubye ntiyibuke ko afite n’umwana. Hari igihe rero umwana ananira abo barezi be agakumbura nyine, kubwa burembe bakamumuzanira ukabona nyina abuze uko amufata, bitewe n’uko yambaye yewe hari n’igihe atinyuka akavuga ngo: Ubuse n’ukuntu naje nambaye koko ndamwonsa gute?
Ukagira ngo si umwana we ni ibintu bimugwiririye! Mu by’ukuri ubu si ubusirimu nta n’ubwo ari indangagaciro ya gikristu kuko si n’uburere tuba duha abana bacu b’abakobwa.
Ikintangaza kandi hari ubwo umubyeyi wumva yuka inabi umukozi ngo ntiyitayeho umwana nkuko bigomba, kandi we yari yiyicariye, aha bikantera kwibaza niba koko umukozi ariwe ugomba kugirira umwana impuhwe kurusha nyina wamwibyariye!
Twanaganiriye na Uwera Immaculee umuyobozi w’abagore mu Itorero atashatse ko dutangaza izina maze adutangariza ibi bikurikira :
« Sindasobanukirwa niba ibi nabyo ari ubusirimu pe. Ariko icyo nzi cyo nuko maze kubigenzura kenshi kandi henshi. Sinirengagije rwose ko umubyeyi ashobora kuba afite intege nke z’umubiri,noneho agashaka umutwaza umwana . Ariko se mugihe ufite imbaraga nta kibazo ufite wakwitwariye umwana wawe ko ntacyo bigutwaye ko bitanasusuguritse!
Uyu umaze kuba umuco rwose aho hari ubwo muba mwari mufitanye gahunda n’umubyeyi runaka ,wajya kumva akakubwira ngo ntakije kuko ntamukozi afite umutwaza umwana. Ukibaza niba afite ubumuga bikakuyobera! Mubyukuri ubusirimu si bubi kandi n’iterambere naryo siribi pe. Ariko nibura tujye tureba ibifite akamaro cyangwa ibifite ubusobanuro cyane cyane nk’aba mama b’abakristu tukanareba niba bijyanye n’indangagaciro z’umukristu. Yego byose turabyemerewe ariko nibura banza urebe akamaro bigufitiye n’ubuhamya bitanga.
Kuko njye mbona uhuye n’umubyeyi ushoreye umukozi umuhekeye umwana ,ukagerageza kumubaza ubusobanuro bwabyo, atabona icyo agusobanurira. Hari nababikora gusa kuko yabonye mugenzi we abikora ,nawe akabikorera icyo.
Mureke rwose tujye tureba umuco wacu nibura ibyiza biwurimo tubikomeze. Ibyo twabonye ahandi nabyo ibyatugirira akamaro kandi bikaduteza imbere, bitadutesheje agaciro tubyigane. Uretse no kuba umwana aba akeneye cyane urukundo rw’ababyeyi ,Ariko njye mbona umubyeyi uhetse umwana cyangwa ari kumwitaho aba aberewe pe. Naho ubu busirimu tudafitiye ubusobanuro tubureke. Twigumanire umuco wacu aho umubyeyi yaberwaga no guheka umwana.”
Aba babyeyi twaganiriye bose bahurizaga mu kuba umubyeyi yagakwiye kuba hafi y’umwana we mubishoboka byose. Akenshi bagiye bana sobanura ko niyo uri murusengero ugasenga ufashe umwana wawe bigenda neza kurusha uko wamusengera umuvuga mu izina gusa ari kure yawe.
Mukazayire Immaculee.