Categories: Imikino

Abakina Shampiyona y’Isi y’Amagare banyuzwe n’urukundo bakiranywe i Kigali

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakiranye urugwiro abakinnyi batwara amagare bo mu bihugu bitandukanye, bazindukiye mu myitozo kuri uyu wa gatatu, yo kwimenyereza imihanda bazakoresha mu gusiganwa mu muhanda, nyuma y’icyiciro cyo gusiganwa n’ibihe (ITT & TTT).

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, ni bwo hakinwaga icyiciro cya nyuma cyo gusiganwa n’ibihe, aho harushanwaga amakipe y’abagabo n’abagore bavanze.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu, aho abakinnyi banyuze bakiranywe urugwiro ndetse na bo basigaranye urwibutso rw’ibihe bidasanzwe, binyuze mu gufata amafoto n’amashusho y’urukundo beretswe, aho batambukaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Abaturage benshi bazindukiye ku mihanda itandukanye irimo n’uwo kuri Kigali Golf Course, biteguye kwakira abakinnyi babanyuzeho bitoza.

Bamwe muri bo bari bitwaje amabendera y’u Rwanda, mu gihe abandi baserukanye imyambaro ishimangira ko Umujyi wa Kigali witeguye kandi wahaye ikaze Shampiyona y’Isi y’Amagare, ibereye bwa mbere muri Afurika.

Abakobwa batarengeje imyaka 23 ni bo batangira basiganwa mu muhanda kuri uyu wa Kane, aho barushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3, bahagurukiye bakanasoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Inzira bakoresha ari na yo yabereyemo imyitozo barayizenguruka inshuro 8, ni KCC- Gishushu- MTN- Mu Kabuga ka Nyarutarama- Golf- SOS-MINAGRI- Ninzi- KABC- RIB Kimihurura- Mediheal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

7 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago