Categories: Imikino

Australia yegukanye isiganwa ry’Isi ry’amagare mu matsinda

Ikipe y’igihugu cya Australia yegukanye isiganwa ry’Isi ry’amagare mu matsinda 2025, aho abagore baba bavanze n’abagabo, bakaba bakoresheje iminota 54 n’amasegonda 30, mu ntera y’ibilometero 41.8 birutse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025.

Iyi kipeya Austaria  yatwaye umudali wa Zahabu, ikaba yakurikiwe n’iy’u Bufaransa bwegukanye umudali wa Feza, naho u Busuwisi bukegukana umwanya wa gatatu butwara umudali w’Umuringa.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nayo yahatanye muri iki cyiciro, yo yaje ku mwanya wa 11 mu makipe 15 yarushanijwe, ikoresheje isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda umunani.

Isiganwa ry’uyu munsi ryahagurukiraga kuri Kigali Convention Centre, ahaba hari abantu benshi baba baje kwihera ijisho ibyo birori banaha morali abakinnyi, ndetse rikaba ari na ho risorezwa, mugihe mu byiciro byabanje abasiganwa bahagurukiraga muri BK Arena.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, bazasiganwa bari mu kivunge(Road Race) mu bagore batarengeje imyaka 23, bikaba biteganyijwe ko hazasiganwa abakinnyi 84 ku ntera y’ibilometero 119.3.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

7 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago