Ndabwira Abafana bubaha Imana, abandi batantera amacupa!
Hari umuhango wateye ku bibuga by’umupira w’amaguru, aho byabaye nk’itegeko ko mbere yuko amakipe ahura, abayagize babanza kwegerana bagasenga. Mu biganiro kandi bica ku maradiyo usanga abatoza b’amakipe , abakinnyi, cyangwa abafana, mu gihe bitegura umukino; bakoresha iri jambo “Imana nidufasha tuzatsinda”, ibyo kandi ntibibuza ko wumva inkuru cyangwa ubona ibikorwa by’ubupfumu , ngo bigamije kuroga indi kipe cyangwa guhabwa ubushobozi bwo gutsinda ikipe bahanganye. Bitewe nuko Imana tuzi itarobanura abantu ku butoni, ikaba itajya mu makimbirane, kwirema ibice, ishyari n’inzangano, Umucyo ukaba udakorana n’umwijima, urusengero rw’Imana rukaba rudahuza n’ibishushanyo bisengwa, niyo mpamvu nabajije kiriya kibazo nti:” Abatoza, abakinnyi, abafana b’umupira w’amaguru, basenga iyihe Mana?
Ntabwo mvuga ko kwishingikiriza ku Mana ari ikintu kibi, cyangwa se kuyisaba ubufasha mu bintu runaka. Ariko hari ibyo mbona ari ugutandukira., keretse niba aba bantu baba basenga indi mana itari iyaremye ijuru n’isi n’ibiyirimo.
Imana ihoraho, yaremye ijuru n’isi uko nyibwirwa mw’ijambo ryayo ntirobanura abantu ku butoni, ntiba mu mashyaka y’abana b’abantu, ikunda abantu bose kimwe, ababi n’abeza, kuko usanga bose ibavushiriza izuba cyangwa ikabagwishiriza imvura itarobanuye, Iyo Mana ntiba mu mashyaka y’abantu ndetse no mu madini , aho tubona ijambo ryayo ricyaha abakristo biciyemo ibice , bamwe biyita AbaKefa, abandi aba Apolo, Abandi aba Paulo. Iyo Mana rero niba itaboneka muri ibyo bice byo mum madini, ngo ishyigikire iki gihande cyangwa kiriya, ntinaba ku ruhande rw’ishyaka runaka cyangwa ku ruhande rwa ririya. Imana Rurema ntabwo yamanutse ngo ize mu makipe yacu y’umupira w’amaguru, yivange mu makimbirane yayo, mu mashyari, mu nzangano no kutifuriza abandi ibyiza, kuko ibyo ntawavuga ko bitaboneka mu bakunzi b’amakipe atandukanye. Imana iri hejuru.
Imana si umufana wa Rayon sports si n’umufana wa APR, si umufana wa Arsenal si n’umufana wa Manchester United, nta nicyo kandi ipfa nazo Icyo nzi yifuza ni iki :Yifuza ko abantu bose bakizwa bakazabona ubugingo buhoraho, muri abo harimo abafana, abakinnyi n’abatoza babo. ntishaka ko hagira n’umwe urimbuka. .Ijambo ry’Imana rirababwira riti : “Uzakundishe Uwiteka Imana yawe n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose” ikongera ikavuga iti “ Ntukagire izindi Mana mu maso yanjye. Imana irakubwira iti “Ndi Imana ifuha” Ijambo ry’Imana kandi rikomeza rikubwira riti” Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mw’isi. Umuntu nakunda iby’isi gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, ndasozereza kuri iri jambo riboneka “ Yemwe basambanyi namwe basambanyikazi ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana. Nuko rero umuntu wese ushaka kuba inshuti y’iby’isi aba yihinduye umwanzi w’Imana, mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo ‘ Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n’ishyari.”
Ibi bishaka kuvuga iki?
Ndabwira umufana, , umukinnyi, umutoza wemera Imana ihoraho kandi usengera ikipe ye.
Unyumve neza, sinkubuza gukunda ikipe runaka, ariko ijambo ry’Imana tubonye ritubwiye gukunda Imana n’imbaraga zose n’umutima wose, n’ubwenge bwose, Ntirimbwiye ngo Uzakunde Manchester cyangwa Arsenal n’umutima wanjye wose n’imbaraga zanjye zose n’ubwenge bwanjye bwose, ushobora kunsubiza uti uwakunda ikipe yanjye ntyo se ariko ngakunda n’Imana hari ikibazo Ijambo ry’Imana riragusubiza riti” Ntawe ukeza abami babiri , kandi nawe urabizi ko kubibangikanya bitoroshye hari igihe umwami umwe yagusaba ikintu undi nawe agusaba ikindi bibangikanye, Iyo uhisemo icyo umwami umwe akubwiye ukanga icy’undi agusaba , uriya wa nyuma nta mubano muba mugifitanye. Reka mbyerure neza , Iyo uhisemo gukora iby’ubufana n’amarangamutima yabyo, no gutwarwa kose, bigendana no kwanga andi makipe, kutayifuriza ibyiza, kugira ishyari, uba uhisemo gukorera iyo mana yindi kuko Atari Imana nyamana ukaba ukoze icyaha cyo kuramya ibigirwamana (idolatry) .
Wambwira uti ese uwakunda ikipe ye , ariko ntagirire ishyari ayandi, ntayifurize ibibi, ndagusubiza nti (ariko nabwo nshyizemo , ukwifata, reserve) nti ubishoboye ntakibazo, ariko rero ukwiye kugenzura ikigero cy’urwo rukundo wahaye ikipe. Reka nguhe urugero, rw’abashakanye cyangwa abarambagizanya(les fiancés). Burya ntibibujijwe ko umuntu ufite fianse, yagirana imishyikirano n’abandi basore cyangwa se abandi bakobwa, ariko rero hari aho iyo mishyikirano itagomba kurenga, hari urukundo rwagenewe fiancé gusa, ku buryo abonye ibyamugenewe ubikorera undi, ubufianse bwahagarara.
Urugero:Ku bubahiriza Valentine day (njye sindimo), washimishwa no kubona uwo munsi uwo mukundana hari undi basohokanye, hari undi yageneye uwo munsi? Ni kimwe n’urukundo Imana ishaka ku bakunzi bayo. Niba urara udasinziriye kubera ikipe, ukagira gahunda wica kubera ikipe, ukanga kurya kubera ikipe (Aha nanze kuvuga ibikorwa bibi), Fiance wawe(Imana) bizayibuza gufuha ko twabonye ifuha, ubwo se ukurambagizanya (Fiancailles) kwanyu ntikuzazamo igitotsi? Nawe mbwira.
Ntabwoijambo ry’Imana rikubuza kugira ibyo ukunda mw’isi, ariko urwo rukundo rugomba kujya munsi y’urukundo ukunda Imana, urwo rukundo rugomba kugira urugero rutarenza, kandi rugomba gutegekwa, amarangamutima agomba gutegekwa, ibyo usanga atariko bigendera abafana benshi badategeka amarangamutima yabo , bikavamo imirwano, na za nzangano navugaga, muzi kandi ko hari n’ingero z’abiyahura.
Urukundo rwawe , imbaraga zawe , ubwenge bwawe , umutima wawe bihe impamvu(noble cause) ubona isumbye izindi zose agaciro. Impamvu ya mbere ni iy’Imana, n’ibindi ishyize imbere , bihe umwanya wawe
Mu kwanzura
Ijambo fanatisme ubwaryo rifite muri ryo ikintu kitarii icyo kuratwa, haba habaye ukurenza urugero mu marangamutima, biherekejwe no kudashyira mu gaciro, iyo bigeze aho ushyigikira ikintu niyo cyaba Atari icyo gushyigikirwa.Amaramgamutima ntakwiye kugera kurugero atwara umuntu iyo yishakiye.
Kunda umupira ariko ukomeze n’ubumuntu, , Sport yagakwiye guhuza abantu ntibe impamvu zo kubatanya. Kunda umupira , kunda n’ibindi mu rugero rutimura Imana, no mu rugero utakubera ikigirwamana. Bafana rero namwe bakinnyi nimube imfura (Gentlemen), mwerekane itandukanyirizo ku bandi bafana tujya twumva mu bindi bihugu, nkuko bimaze kuba umuco mu gihugu cyacu kwerekana itandukanyirizo mu bintu bitandukanye. Iyo niyo fair play.
MITALI Adolphe.