Home AMAKURU ACUKUMBUYE ABAKORA ISUKU MU MIHANDA Y’UMURENGE WA REMERA BARASABA KWISHYURWA IBIRARANE UMURENGE UBARIMO

ABAKORA ISUKU MU MIHANDA Y’UMURENGE WA REMERA BARASABA KWISHYURWA IBIRARANE UMURENGE UBARIMO

Abakozi bakora isuku mu mihanda yo mu Murenge wa Remera baremeza ko uyu murenge ubafitiye ibirarane by’amezi ane batarahembwa, kandi ko badasobanurira impamvu ibitera. Iki kibazo kikaba kimaze igihe kingana n’imyaka itatu aho usanga bahembwa hashize amezi ane.

Aba bakozi bavuga ko mbere yo guhabwa akazi, bemeranije n’Umurenge wa Remera ko bazajya bahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30,000 Frw) ku kwezi (kuri buri mukozi), bakora buri munsi kuva mu gitondo saa moya kugeza saa saba z’amanywa. Abakora mu muhanda bose bakaba ari abakozi makumyabiri, ari na bo bafitiwe ibirarane by’umushahara w’amezi 4.

Bakora buri munsi kuva mu gitondo saa moya kugeza saa saba z’amanywa

Aisha Mukarwego (amazina yarahinduwe ku bw’impamvu y’umutekano wabo) yatangarije Ubumwe.com ko amaze imyaka itatu akora aka kazi; akemeza ko yahasanze icyo kibazo. Nyuma yo kugatangira, yaje gutungurwa no kwisanga hashize amezi atatu atarahembwa. Nyuma y’amezi ane nibwo yahawe umushahara wa mbere, kuko we na bagenzi be bajyaga kwishyuza bakababwira ko nta mafaranga ahari.

Kuwa mbere tariki ya 02/09/2019, Aisha na bagenzi be bakorana bagiye gutanga ikirego cyabo ku biro by’Akarere ka Gasabo. Uwabakiriye (Aisha avuga ko batamenye izina rye) yavuganye kuri telefone n’uwungirije  umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera kuko undi ari mu kiruhuko, maze arababwira ngo bajye ku Murenge barabakemurira ikibazo.

Ubwo rero turategereje kugeza n’ubu ntacyo baratumarira, kuko no ku itariki 9 Nzeli 2019 twagiye ku Murenge wa Remera kwishyuza ntibayaduha turacyategereje.  Ubu baturimo amezi ane n’ukwa gatanu niko turimo gukorera bataduhemba. Ni ukuri mutuvuganire kuko duhorana ubukene budashira kubera ko nko muri ayo mezi ane uzasanga baduhaye ukwezi kumwe bigasa n’igitonyanga mu nyanja kubera ko ayo mafaranga adusanga mu madeni menshi: abana ku mashuri barabirukana, aho dukodesha duhora mu madeni adashira.”

Undi mukozi ukoze aka kazi igihe kirekire Kalisa Gustave avuga ko aribyo koko Umurenge wa Remera uhorana ibirarane byabo, ko ndetse hari imwe mu ma Televiziyo yigeze kubitangaza, abavuganye n’abanyamakuru bose bakirukanwa bavuga ko bagiye gusebya ubuyobozi mu itangazamakuru. Ati: “Ikindi kibazo rero iyo ugiye kwishyuza kenshi bitewe n’ibibazo uba ufite, bakakubona inshuro eshatu bahita bakwirukana burundu bakakubwira bati niba udashaka akazi taha hari benshi bagashaka.”

Abakora amasuku mu muhanda nibo badahembwa, naho abayakora ku murenge bagahembwa

Mukanziga Mariya nawe ukora akazi k’isuku mu Murenge wa Remera yatangarije Ubumwe.com ko hari igihe abana be birukanwa ku ishuri kuko batishyuye cyangwa nyir’inzu akamufungira inzu kubera imyenda myinshi ariko Umurenge wa Remera nk’umukoresha ntugire icyo umumarira, kuko bamubwiraga ko nta mafaranga ahari. Yongeyeho kandi ko ikibabababaza cyane we na bagenzi be ari uko badafatwa kimwe n’abandi bakora akazi k’amasuku ku murenge (mu nyubako yawo no hanze yayo). Mariya yongeraho ko iki kibazo kiri mu Murenge wa Remera gusa kuko abakora isuku mu mihanda bo mu yindi mirenge bo bababwira ko bahembwa.

“Ikitubabaza ni uko kera tugikorana n’abandi bakozi bakora amasuku ku murenge baduhemberaga rimwe umushahara umwe. Nyuma baza kuduha rwiyemezamirimo, ariko abakora amasuku ku murenge bo bakomeza gukorana na wo.  Uwo rwiyemezamirimo twakoranye nawe ukwezi kumwe nyuma ahita yigendera. Kuva icyo gihe na n’ubu ntabwo duhemberwa rimwe n’abakora isuku ku murenge kuko bo bahembwa buri kwezi kandi twese dukora buri munsi kuva mu gitondo saa moya kugeza saa saba ndetse no ku minsi y’ikiruhuko turakora.”

 Aba bakozi bifuza kurenganurwa nabo bagahemberwa rimwe n’abandi bakozi bose bahembwa ku kwezi. Bemeza ko mu gukora aka kazi iyo umukozi arwaye iminsi atabonetse atayihemberwa kimwe n’uko uwabyaye iminsi amara ku kiriri atayihemberwa. Gusa bemeza ko mu kwezi gushize bishyuriwe Mutiweli ariko bayiha abatuye mu murenge wa Remera gusa.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Nyirabahire Languida adutangariza ko ubundi aba bakozi baba barebwa n’Umurenge, ariko ko agiye kubakorera ubuvugizi iki kibazo cyabo kigakemuka;

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Nyirabahire Languida

“Ubundi bariya bakozi bakora amasuku baba barapatanye n’umurenge,rero abo bahembwa n’umurenge. Naho kuba baraje ku Karere kwishyuza, buriya wenda ni umuntu wundi waba warabagiriye inama, kuko siniyumvisha uko Umurenge wabohereza ku Karere kandi bazi ko aribo babashinzwe. Gusa njyewe ndebera abaturage bose ndaje iki kibazo cyabo ngikurikirane.”

 

Irene NYAMBO

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here