Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakora ubucuruzi muri Nyabugogo bararira ayo kwarika bitewe n’ibihombo batejwe n’imvura

Abakora ubucuruzi muri Nyabugogo bararira ayo kwarika bitewe n’ibihombo batejwe n’imvura

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 02/02/2020 mu mugi wa Kigali yamajwe yemejwe ko yahitanye abantu, ariko ikangiza n’ibindi byinshi. Bamwe mu bo yagizeho ingaruka harimo n’abakorera mu isoko rizwi ku izina rya Modern Market Nyabugogo.

Abacuruzi bo muri iri Soko bakaba barise iyi mvura icyiza bitewe nuko yangije ibintu byinshi. Mu byo yangijehakaba harimo ibicuruzwa byinshi bitandukanye nkuko bitangazwa na bamwe mu bacururiza muri iri soko batejwe igihombo nayo.

Ubwo umunyamakuru wa Ubumwe.com yageraga muri iri soko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yasanze agahinda ari kose ndetse bamwe babuze aho bahera ngo nibura bakusanye bike byasigaye.

Eugenie ni  umucuruzi w’inkweto muri iri soko rya modern Market Nyabugogo akaba ari mu bangirijwe n’ iyo mvura yaguye ku cyumweru yagize ati:

Eugenie agerageza kwegeranya inkweto yatoraguye

” Naraye mvuye hano  mw’isoko saa 08:00 za n’ijoro imvura itaragwa nageze hano mu gitondo saa 09:00 mvuye kurangura sanga ni uku byagenze! Ibintu byarengewe ibindi byagiye kuburyo hari n’ibindi byangiritse cyane kuburyo tutamesa ngo byere, nk’ibyimyeru n’udukweto duto turi kubona kamwe tukabura akandi kako.  Gusa nti turamenya umubare w’ibyangiritse kuko tubika ahantu hatandukanye tukaba tutarahagera hose”

Mukantagwera Alice nawe ucuruza inkweto yagaragaje ko igihombo ari kinini aho yagize ati: ” Nshingiye kubyangiritse  njye hagiye nk’ibihumbi 670 frw kuko hari n’izindi bajyanye mu mifuka koza ibyondo hakaba hari n’izindi ubona zitameswa  zizajugunywa bigahwaniramo ubu sinzi ngo nzunguka cyangwa nzasora kuko niho twakuraga ibyo kurya, kwishurira abana, kugura mituweri natwe ubwacu mu buzima bwa burimunsi.”

ALice nawe agaragaza inkweto ze nyinshi zangiritse kubera iyi mvura

Abakoreraga mugice cyo haruguru muri iri soko barimo abahacururizaga imyenda, abadozi n’uwari uhafite resitora nabo bakaba bavuga ko bangirijwe bikabije n’amazi  ya ruhurura yasenye igikuta ikazana ibyondo n’indi myanda bikangiza ibikoresho byabo hakaba hari ibyo babuze n’ibyagiritse bitazongera gukoreshwa.

Mukandayisenga Leocadia ucururiza nawe muri iri soko  avuga ko adakora ku cyumweru, ariko yahageze kuwa mbere agatitira kubera kubona ibyabaye. Yagize ati:

Leocadia we avuga ko yageze muri iri Soko agatitira kubera uko yabonaga habaye

“Kuko ejo hari ku cyumweru si nakoze naje mugitondo nje ku kazi bisanzwe numvaga ari ibisazwe kwa kundi imvura isanzwe igwa ibintu bikagenda ariko numvaga hano ntakibazo.  Mpageze nyine nsanga Ni uku byagenze! uziko naje ngeze ku murwango w’isoko nkatitira! Nasanze imiryango yose bayifunze kuko njye nahageze ntinze nsanga bahafunze ngerageza kwinjira Mu isoko ninjiyemo ngeze hano iwanjye kuhakingura biranananira nkurikije uko nabonaga iby’abandi , ngira ubwoba mfunguye nasanze ibyo hasi n’ibibikurikiye byangiritse. Ngereranyije amacye nabara y’igihombo  ni hagati ya miliyoni eshatu n’igice ( 3.5 M)  kuko iyi myenda ducuruza  y’abana iba ifite amafaranga menshi  n’icaguwa kandi irahenda. Nabashije kurokora imyenda yo muri etajeri zo hejuru urabibona ko ibyo hasi byose byangiritse.”

Musabyimana Josephine akaba ari umutayeri udodera muri iri soko we na bagenzi be bakaba bavuga ko imashini zabo zangiritse zimwe zikaba zavunitse amaguru n’ibindi bikoresho bakoreshaga bikaba byangiritse bakaba bafite n’ikibazo cyimyenda y’abakiriya yabuze indi ikangirika bikabije.

Ibikoresho by’abatayeri byangiritse cyane

Barasaba iki Leta?

Icyo aba bacuruzi bose bagarutseho ni iko basaba leta ko isoko ryakubakwa neza ritabasha gusenywa n’ibiza. Ndetse kubijyanye n’imisoro, ibibanza bakoreramo bakaba bifuza ko bakoroherezwa bitewe n’igihombo gikomeye bahuye nacyo kugirango bashobore kongera kwiyubaka nkuko undi munyarwanda wese yakwiteza imbere akagira ikintu cyamubeshaho mubuzima bwaburi munsi

Mukugerageza kurokora ibyangiritse, bamwe babitahanye mungo zabo ku bimeza, abandi babimesera mu mazi ya ruhurura ya Nyabugogo ndetse ku bafite ubushobozi babijyanye munzu zifite ibikosho byabugenewe (drycleaners.)

 

 

Bamwe bahisemo kujya gufurira muri ruhurura hafi aho

Iyi mvura kandi bivugwa ko hari umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 yari yatwaye n’amazi muri ruhurura ya Nyabugogo akaza ku rokorwa n’umusore aho uy’umwana yaje gutwarwa  na polici murwego rwo kumushyikiriza umuryango we.

Ibyangiritse ni byinshi

 

Irène Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here