Abafana b’ikipe APR FC n’abakunzi bayo bakomeje kumvikana, mu minsi yashize binubira imyitwarire y’iyi kipe cyane cyane mu kibuga ndetse na politike yayo yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda.
Uyu mwaka yashize ku musozo iyi politike, maze igura abakinnyi beza baturuka mu bihugu bitandukanye. Ibi byakoze ku mutima abakunzi b’iyi kipe, ndetse bongera no kuzura amasitade aho iyi kipe yakiniye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, kibanziriza umukino APR FC izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League umuyobozi wa APR ukiri mushya muri izi nshingano Lt Col Richard Karasira, yongeye kunezeza imitima y’abakunzi b’iyi kipe atangaza ko ikipe igiye gukora byinshi ku nyungu zabo kandi igiye kububakira ibikorwa remezo bizatuma abafana n’abakunzi bongera gufatana urunana.
Yanatangaje ko kandi hari abafana b”iyi kipe bazagira uruhare mukugura abakinnyi beza mugihe igura nigurishwa rizasubukurwa, agaragaza ko ibi bizafasha abakunzi n’abafana kwisanga muri iyi kipe.
Lt Col Richard Karasira kandi yongeye kwizeza abafana ko kubuyobozi bwe ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda bazabitwara ndetse yemeza ko mu ntego zindi bafite iya hafi ari ugusezerera Pyramid bafitanye umukino ku munsi wo kucyumweru.
Uyu muyobozi Kandi yagaragaje urukundo akunda ruhago nyarwanda, atangaza ko yifuza ko amakipe yose yakomera akagira umupira mwiza uzagarura abakunzi ba ruhago ku bibuga.
Nsengiyumva Jean Marie Vianney