Categories: Politiki

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bashimiye Perezida Samia Suluhu watsinze amatora

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Africa y’Iburasirazuba, EAC, n’ahandi bifurije intsinzi Perezida Samia Suluhu Hassan, uherutse gutsinda amatora muri Tanzania, aya matora yaranzwemo imvururu, aho ishyaka CHADEMA rivuga ko zaguyemo abantu 700.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yoweri Museveni wa Uganda, na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, bari mu bashimiye Samia Suluhu Hassan, bamwizeza imikoranire ihamye hagati y’igihugu cye n’ibyabo.

Abandi barimo Perezida wa Zimbabwe, Dr Emmerson Dambudzo Mnangagwa n’uwa Zambia, Hakainde Hichilema n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Ugushyingo 2025, Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aho yagize amajwi 98%.

Aya matora yateje imvururu, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko zaguyemo abantu 10, andi makuru akavuga ko abapfuye bagera kuri 700.

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanditse ko Perezida Tshisekedi ari i Doha muri Qatar, yahamagaye Perezida Samia Suluhu Hassan akamwifuriza intsinzi n’umubano urambye hagati y’abaturage ba Tanzania na Congo.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

6 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

14 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago