Categories: Ubuzima

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu bibasirwa na kanseri y’uruhu

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko akenshi izuba  rikunze  kubagiraho ingaruka zikomeye, rimwe na rimwe bigatuma bagira ibisebe ku ruhu bidakira, bikaba byatuma kanseri y’uruhu ibabasha.

Valentine ni umubyeyi ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ko imirasire y’izuba ari kimwe mu bishobora kugira uruhare mu kuba barwara kenseri y’uruhu.

Ati “Akenshi tugira ibisebe ku ruhu bidakira kubera imirasire y’izuba, kandi kubona abaganga badufasha ku gihe biragoye, bigatuma bamwe muri twe turwara kanseri y’uruhu”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gatsata, Uwingabiye Christine, avuga ko abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’imbogamizi  mu kubona ubuvuzi buboneye.

Ati “Abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’imbogamizi nyinshi mu kubona ubuvuzi buboneye, cyane cyane ku bijyanye no kurwanya kanseri y’uruhu. Ni ngombwa ko habaho gahunda ihoraho yo guhugura abaganga, kugira ngo ibibazo byihariye by’aba bantu bihabwe umurongo bityo babone serivise zinoze”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga, Kubahora Pierre, asaba ko abaganga bahabwa amahugurwa ahagije ku ndwara zibasira abafite ubumuga bw’uruhu kugirango batange ubuvuzi bwihuse.

Ati “Turifuza ko abaganga bahugurwa byimbitse ku ndwara zibasira abafite ubumuga bw’uruhu kugira ngo batange ubuvuzi bukwiye kandi bwihuse, kuko hari  ikibazo gikomeye cyo kutamenya ibimenyetso bya kanseri y’uruhu, bityo hakaba imbogamizi mu kuvura ku gihe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa OIPPA, Dr. Nicodème Hakizimana

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango OIPPA, Dr. Nicodème Hakizimana, avuga ko ari ngombwa ko bashyira hamwe mu kumenyekanisha ibibazo abafite ubumuga bw’uruhu bahura nabyo.

Ati “Ni ngombwa ko duhuriza hamwe imbaraga mu kumenyekanisha ibibazo bahura na byo, cyane cyane ibiterwa n’imirasire y’izuba, kugira ngo haboneke ibisubizo birambye, ndetse n’ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme, harimo no guhabwa amavuta arinda izuba”.

Nubwo Leta y’u Rwanda ikomeje gutanga ubufasha ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu, haracyagaragara za birantega kuri bo harimo no kutabona amavuta kuri bose abarinda imirasire y’izuba, ari na yo ahanini ibatera  kanseri y’uruhu.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

12 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago