Categories: Uncategorized

EXPO 2025: Udushya dukomeje kwiyongera

ExpoRwanda 2025 ibaye ku nshuro ya 28, ikaba yazanye udushya tudasanzwe, aho usanga inganda n’abanyabukorikori, ndetse n’ibihugu byitabira byose byariyongereye, kimwe n’udushya.

Mu nganda zitabiriye harimo urukora ibyitwa ‘WPC wall panel’ byenda kumera nka languettes, izi tuzi zikora ‘plafond’ z’inzu, ariko noneho zo zikora ku nkuta ndetse na plafond, ariko zikaba zifite umwihariko wo kuba zikomeye kandi zinasa neza, ku buryo ushatse wanazisasa hasi mu nzu yawe.

Uhagarariye urwo ruganda rukorera mu Karere ka Bugesera, Jean Bosco Mungwararera, yavuze ko yifuza ko abanyarwanda basirimuka bakaba ahantu heza babikesha uru ruganda.

Yagize ati “Izi WPC dukora, zirakomeye kandi ziraramba, ziri mu mabara atandukanye bitewe na buri wese iryo yakunda, ku buryo uzishyize ku nkuta z’inzu yawe utagombera kuzajya uhora usiga amarangi, kandi inzu yawe ikagaragara neza”.

Jean Bosco Mungwararera

Yanavuze kandi ko zidakangwa n’ubukonje bwo mu bikuta (humidite), cyangwa se izuba ryinshi ngo zibe zata ibara zigacuyuka.

Ati “Abanyarwanda ni byiza ko bazishyira ku nkuta z’inzu zabo, kugira ngo hase neza, kandi kuri garanti y’imyaka 30 urukuta rwawe nta kindi rukubaza na kimwe”.

 Yashishikarije Abanyarwanda by’umwihariko kumugana bateza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kwimakaza kwigira, ndetse no kwihesha agaciro, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Iyi Expo Rwanda 2025 yitabiriwe n’ibihugu 19, hakaba hariyongereyeho ibihugu bibiri ugendeye ku yari yayibanjirije, kuko yo yari yitabiriwe n’ibihugu 17. Ibyo byiyongereyemo ni Kameruni ndetse na Arabia Saudite. Tubibutse ko iri murikagurisha ari igikorwa ngarukamwaka, aho abantu batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye baza kumurika ibikorwa byabo, kandi iha abantu benshi akazi cyane cyane urubyiruko, dore ko ari narwo usanga rwitabiriye Expo haba mu gucuruza cyangwa se no kwitabira imyidagaduro itandukanye iba irimo.

Abayobozi batandukanye bareba ubwiza bwa WPC Wall panel

Expo 2025 yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, akaba yari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Iyi Expo yatangiye ku wa 29 Nyakanga ikazarangira ku ya 17 Kanama 2025.

PS muri MINICOM, Antoine Marie Kajangwe n’umuyobozi wa PSF Jeanne Françoise Mubirigi mu kiganiro n’abanyamakuru
Police na yo iba ihari mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo
Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

12 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago