Hagamijwe kurinda abana icyorezo cya COVID-19, kugira ngo intego yo kubakingira igerweho birasaba guhindura imyumvire, abanyamadini bagafasha mu kumenyekanisha ko urukingo rwemejwe mu kubakingira ari Pfizer kandi ko ari rwo u Rwanda ruzakingira. Byavugiwe mu nama yahuje abayobozi batandukanye muri Ministeri y’ubuzima n’abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda, kuri uyu wa 4 tariki ya 22 Nzeri 2022 muri Kigali Convertion Center.
Abana bazakingirwa, bari hagati y’imyaka 5 na 11. Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyi , umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko kugira ngo bishoboke, bizasaba guhindura imyumvire gusa. Ati “Igihe kirageze kuko iminsi uko igenda abantu bagenda basobanukirwa. Ni yo mpamvu dutekereza ko ibi mwadufasha kubirwanya, kugira ngo abantu basobanukirwe. Nk’uko mubizi, urukingo rumaze kwemezwa kuri bano bana ni urukingo rwa Pfizer, ni narwo rukingo igihugu cyacu kizakoresha, zimwe zamaze kugera mu gihugu ariko n’izindi zizagenda ziza uko iminsi igenda. Uko tuzibona, gahunda dufite ni uko tuzabakingira kugeza nibura mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha.”
Yaboneyeho no kumara impungenge abanyarwanda avuga ko uru rukingo ruzahabwa abana rwakorewe ubushakashatsi bwimbitse, kandi rwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), inzego mpuzamahanga hamwe n’izo mu Gihugu zishinzwe kugenzura imiti n’inkingo.
Biteganyijwe ko ku ikubitiro hazakingirwa abana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, hagakomerezwa ku myaka yo hasi.
Izi nkingo zizahabwa abana zitandukanye n’izahawe abantu bakuru kuko zifite ingano yazo yihariye ugereranyije n’iz’abakuru, kuko abafite hagati y’imyaka 5-11 bahabwa inkingo ebyiri, rumwe rufite mililitiro 0.2 (microgram 10), hagati y’urukingo n’urundi hazajya hanyuramo ibyumweru 3 cyangwa iminsi 21.
Ndacyayisenga Bienvenu