Categories: Amakuru

Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, mu Karere ka Nyarugenge, igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, hakaba hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu Mashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard n’abandi batandukanye.

Ibizamini byatangijwe kuri uyu wa 30 Kamena 2025, bikazakorwa mu gihe cy’iminsi itatu, aho abanyeshuri basaga ibihumbi 220 ari bo bagomba kucyitabira.

Minisitiri Nsengimana ubwo yatangizaga iki gikorwa, yavuze ko ibi bizamini bizerekana intsinzi yabo, kugira ngo babashe kujya mu mashuri yisumbuye.

Ati “Ibizamini bagiye gukora bizerekana niba batsinze kugira ngo bashobore kujya mu mashuri yisumbuye. Turabasaba ko babikora neza bakatsinda”.

Minisitiri Nsengimana yanagaye ahagiye haboneka abanyeshuri bakopezwa ibizami n’abarimu, avuga ko atari umuco.

Ati “Gukopera ntabwo ari umuco ugomba kubaho, aho byagiye biba hagiye hashyirwaho ingamba kugira ngo bye kongera. Turizera ko ntaho byagiye biba cyane cyane muri uyu mwaka, ntabwo ari ibintu byari bikwiye kubaho na gato”.

Uyu muyobozi yanavuze kandi ko abana bafite ubumuga butandukanye hari uburyo bwo  barimo gufashwa, bagakora ibizamini uko bikwiye kuko ari uburenganzira bwabo kandi bugomba kubahirizwa.

Ati “Abana bafite ubumuga na bo bagomba kwiga, ni abana nk’abandi. Nk’aha hari abana bafite ubumuga bwo kutumva, bakoresha ururimi rw’amarenga mu kwiga, ubwo rero no kubazwa, amabwiriza bahabwa bakoresha urwo rurimi kandi barafashwa. REB yagiye ishyiraho gahunda zijyanye n’uko abana bafite ubumuga bashobora kwiga kandi bagatsinda.”

 Abanyeshuri  batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri abanza bitegura kujya mu yisumbuye ni 220,840 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 ndetse n’abafite ubumuga 643. Bazakora amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’iyobokamana.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

15 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago