Categories: Ubuzima

Rusizi: Abatuye Kagara bagiye kumara umwaka nta mazi meza, barataka inzoka zo mu nda

Mu gihe imibare ya WASAC igaragaza ko 84% by’abatuye Rusizi bagejejweho amazi meza, hari abaturage bo mu Kagari ka Kagara, Umurenge wa Gihundwe, bavuga ko bamaze hafi umwaka batagira amazi meza, bigatuma bavoma ibirohwa bityo bakarwara inzoka zo mu nda, bagasaba ubuyobozi kubatabara.

Kuva umuyoboro w’amazi meza w’aka gace wangirika bitewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, abatuye muri Kagara bavuga ko basigaye bavoma amazi mabi bamwe bakayakura mu bishanga, abandi bagakora urugendo rurenze isaha bajya gushaka ayo kunywa.

Abaturage ba Kagara bagaragaza ko nta mazi meza bakibona, nk’uko bivugwa na Ndayambaje Donatien.

Ati “Twese mu Kagari ka Kagara nta mazi dufite. Hari gushira umwaka amazi meza yaragiye. Amazi tuyakura mu Murenge wa Nkanka aho dukoresha isaha irenga, ubuyobozi budutabare.”

Mukamanzi Thacienne avuga ko no kuvoma mu kabande bitaboroheye kuko na ho ari kure.

Ati “Mvuye mu kabande ndatagangaye. Ni ho navomye kuko amazi meza yaragiye. Hari igihe tuyashyira ku ziko tukayatekesha tukabonamo ibisimba. Duhora turwaye inzoka, n’ubu buri gihe njya kwa muganga kwivuza inzoka”.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre, avuga ko kuba aka gace kadaheruka amazi byaturutse ku kwangirika k’umuyoboro kwatewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, ubu imirimo yo kuwuvugurura ikaba yenda kurangira.

Amarobine yarumagaye kuko adaherukamo amazi

Ati “Ikorwa ry’umuhanda aho ryatangiriye habayeho gucika kw’amatiyo kubera imashini zakoraga umuhanda. Byasabaga kwimura amatiyo ariko ntibirarangira, ariko ku butafanye n’Akarere na Rwiyemezamirimo twari twumvikanye ko byakwihutishwa kugira ngo abaturage bongere babone amazi”. 0787701928

Nubwo hari aho amazi meza yagejejweho ku kigero cya 84%, imibare ya WASAC igaragaza ko 16% by’abatuye Rusizi batarayagerwaho. Kagara ni kamwe mu duce twasigaye inyuma, aho abatuye bahamya ko bagikeneye igisubizo kirambye.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

15 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago