Categories: Amakuru

Indege y’igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somalia

Indege ya Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda, yakoreye impanuka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Aden Adde kiri mu Mujyi wa Mogadishu muri Somalia, iyo ndege ikaba yari irimo abantu umunani, gusa nta makuru ku buzima bwabo aramenyekana.

Umuyobozi w’Urwego rwa Somalia rushinzwe indege za gisivili, Ahmed Maalim, yavuze ko iyi ndege yaguye mu gice cyahariwe indege za gisirikare, yavaga mu ntara ya Lower Shabelle, aho abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaabbafite ibirindiro.

Ibinyamakuru byo muri Somalia byatangaje ko umwotsi mwinshi wazamutse ahaguye iyi ndege, ariko ngo abashinzwe ubutabazi bagobotse, bayizimya itarakongoka.

Ahmed yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane amakuru kuriiyi mpanuka, cyane ko hataramenyekana niba hari abapfuye cyangwa abayikomerekeyemo.

Farah Abdulle ukorera kuri iki kibuga cy’indege, waganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters yagize ati “Twumvise ikintu giturika, tubona umwotsi mwinshi ku buryo indege itagaragaraga.”

Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

15 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

2 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago