Leta y’Abatalibani yahagaritse ikoreshwa ry’ibitabo byose byanditswe n’abagore muri kaminuza zo muri Afuganisitani, bikaba ari igice cy’itegeko rishya ribuza kwigisha ibyerekeye uburenganzira bwa muntu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibitabo 140 byanditswe n’abagore byamaze kubarurwa, muri 680 byagaragajwe ko ‘biteye impungenge’ kubera kudahuza n’amategeko akarishye ya Shariya na politiki z’Abatalibani.
Kaminuza zanasabwe kudakomeza kwigisha amasomo 18, aho umwe mu bayobozi b’Abatalibani yavuze ko ayo masomo “atavuga rumwe n’amahame ya Shariya na politiki y’ubutegetsi buriho.”
Iri tegeko rishya ryiyongera ku yandi mabwiriza menshi yo kugenzura ubuzima abaturage babayemo, yashyizweho n’Abatalibani kuva basubira ku butegetsi mu myaka ine ishize.
Nubwo ayo mabwiriza afite ingaruka ku buzima bw’abantu bose, abagore n’abakobwa ni bo bakomerewe cyane, kuko babujijwe kwiga ngo barenge amashuri abanza, kandi inzira imwe yari isigaye yo gukomeza amasomo yabo yarafunzwe mu mpera za 2024, ubwo amasomo y’ububyaza yakurwagaho mu buryo budafutuste.
Kuri ubu amasomo yerekeye ku bagore mu mashuri makuru na za kaminuza na yo yarahagaritswe, mu yahagaritswe 18, atandatu yari yihariye ibyerekeye abagore, harimo iryitwa Uruburinganire n’Iterambere,Uruhare rw’Abagore mu Itumanaho ndetste n’iryitwa Imibereho Myiza y’Abagore.
Umwe mu bagize komite isuzuma ibitabo, yemeje ihagarikwa ry’ibitabo byanditswe n’abagore, abwira BBC ishami rya Afghan ko “ibitabo byose byanditswe n’abagore bidakwiye kwigishwa.”
Zakia Adeli, wabaye umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ubutabera mbere y’uko Abatalibani basubira ku butegetsi, akaba ari n’umwe mu banditsi basanze ibitabo bye biri ku rutonde rw’ibyahagaritswe, yavuze ko atatunguwe n’icyo cyemezo.
Yagize ati “Urebye ibyo Abataliban bakoze mu myaka ine ishize, ntibyantangaje kubona bashyiraho impinduka mu masomo yigishwa”.
Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…