Categories: Imikino

Ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye ku Isi turabufite – Meya Dusengiyumva

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, yahamije ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi.

Yabigarutseho asubiza ku kibazo yari abajijwe ku myiteguro y’iri rushanwa, avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko ndetse na Africa muri rusange, ko uru ari urugero rwiza rwerekana ko Africa ishoboye, by’umwihariko u Rwanda.

Yagize ati “Iri siganwa ribereye muri Africa bwa mbere, ni ikimenyetso cy’uko Africa ishoboye, by’umwihariko u Rwanda. Twakiriye inama nyinshi zikomeye ku Isi zirimo CHOGAM n’izindi, zagenze neza cyane, nta gushidikanya rero n’iri siganwa rizagenda neza cyane turabyizeye kuko twarabyiteguye, kandi n’Abanyarwanda bose bararyishimiye.”

Iri siganwa rizitabirwa n’ibihangange bitandukanye bivuye mu mpande zose z’Isi, riteguye neza urebye uburyo imihanda ya Kigali rizanyuramo itatse, amakuru agenda acicikana hirya no hino mu Banyarwanda baritegerezanyije amatsiko, ndetse n’inzego zitandukanye zigenda zisobanura uko rizagenda.

Nko ku rwego rw’umutekano, aho unyuze muri Kigali ubona abapolisi biteguye kurinda umutekano, ibyuma bizafunga imihanda izanyurwamo n’abasiganwa, mbese imyiteguro igeze ku musozo hasigaye ko umunsi nyirizina ugera, ubundi rukambikana hakagaragara umunyonzi urusha abandi gukandagira igare.

Tubibutse ko isango ari kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 hazabaho isiganwa ku magare byo kwishimisha, aho buri wese uzi gutwara igare azazana irye akaza kwishimisha guhera saa sita z’amanywa, bikazatangirira kuri Kigali Convention Center.

Iri rushanwa rizahuza abasiganwa 919, baturuka mu bihugu 110, hari kandi n’ababaherekeje ndetse n’abaje kwirebera ibyo birori no gusura u Rwanda, bivuze ko abantu bakirwa muri Kigali ari benshi, ari ho Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, ahera avuga ko hari akazi kenshi ko kwakira abantu.

Yagize ati “Ubu tuvugana amahoteli 33 amaze kuzura kandi abashyitsi baracyaza, kandi bakeneye ko tubakirana urugwiro. Iki cyumweru cya shampiyona y’amagare ni amahirwe y’imbonekarimwe haba ku bacuruzi, haba no ku batanga serivisi z’ubukerarugendo muri rusange.”

Akomeza asaba abatuye Umujyi wa Kigali wose kumva neza aya mahirwe y’imbonekarimwe, bityo bazacuruze, bafane, bereke abashyitsi ko u Rwanda ari Igihugu gishoboye kandi gifite ubudasa.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

8 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

1 day ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago