Home INGO ZITEKANYE Abaturage barasabwa gukoresha ibikoresho birondereza umuriro

Abaturage barasabwa gukoresha ibikoresho birondereza umuriro

Abakora mu bijyanye n’amashanyarazi, bagaragaza ko hakiri ikibazo mu gukoresha amashanyarazi yaba aturuka ku mirasire y’izuba, nyiramugengeri, n’ingufu z’amazi.

Abanyarwanda barasabwa kurondereza umuriro w’amashanyarazi bakoresha nk’uko byagarustweho n’abakora mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi bavuga ko gukoresha amashanyarazi hakirimo ikibazo yaba aturuka ku mirasire y’izuba, nyiramugengeri, ingufu z’amazi n’ibindi kuko uburyo akoreshwamo bituma hari apfa ubusa.

Bakomeje bagaragaza ko hari umuriro upfa ubusa hirya no hino kubera ko abantu badashaka uburyo bawurondereza bakoresha ujyanye n’ibyo bakora, ugasanga bakoresha ibikoresho bitwara umuriro mwinshi cyane.

Uwimana Marie Louise ukorera ikigo gitanga amashanyarazi hakoreshejwe Nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara avuga ko amashanyarazi aba akwiye gukoreshwa neza.

Ati ” Hagaragaye ko dukoresha amashanyarazi menshi arenze twebwe ibyo tuba tuyakuramo, nk’abantu batanga amashanyarazi uko tuyatangamo n’uburyo tuyakoresha tugomba kuyakoresha neza, kuko kuyabona biranagorana nkatwe dukoresha Nyiramugengeri kuyibona biragoye”.

Ndagijimana Emmanuel ukora mu ikompanyi ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali nawe yabigarutseho agira ati ” Buriya ingufu zose zikorwa cyangwa zitangwa zaba ziturutse ku mirasire y’izuba cyangwa ku mazi, n’ahandi ni byiza ko zigira uburyo bwo kuzigabanya”.

Mugiraneza Jean Bosco umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINIFRA) asaba abaturage kurondereza umuriro w’amashanyarazi bakoresha ibikoresho bitwara umuriro muke.

Ati ” Ikoreshwa ry’umuriro mu buryo bwo kurondereza bigenda bitera imbere, ubona nk’amatara yakoreshwaga kera ubungubu siyo agikoreshwa, amatara akoreshwa ubungubu arondereza umuriro, icyo turi gukora ni ugushyiraho ibipimo ngenderwaho, icyo dusaba abaturage ni ugukoresha umuriro bawuronderereza”.

Mugiraneza Jean Bosco Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ingufu muri Minifra.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko umuriro upfa ubusa ugenda ugabanuka kubera ingamba zigenda zishyirwaho aho hari mu 2017 umuriro wagendaga utakara mu miyoboro y’amashanyarazi wanganaga 22%, ariko kubera impinduka zakozwe ubu umuriro ugenda utakara mu miyoboro y’amashanyarazi ugeze kuri 16%

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here