Umuhungu w’imyaka 14 ukomoka mu gace ka Yenagoa, Bayelsa wafashe maze akubitwa izakabwana ashinjwa kwiba no kurigisa imyanya y’imyororokere y’abagabo 36 bose.
Uyu muhungu wamenyekanye ku mazina ya Iduma Obodo akomoka mu muryango waba Oweikorogha mu majyepfo ya Ijaw mu butegetsi bw’agace ka Bayelsa .
Umwe mu bagabo bagwiririwe n’ibi byago nawe wabuze imyanya ye y’imyororokere witwa Ebekemie Samson, yatangaje ko byasabye kwitabaza umukozi w’Imana kugira ngo ubugabo bwe bugaruke.
Uyu muhungu w’imyaka 14 arashinjwa kurigisa imyanya y’imyororkere y’abagabo bagera kuri 36 batuye mugace k’amajyepfo ya Ijaw . Uyu muhungu amaze gufatwa n’abaturage batuye ako gace bafite umujinya mwinshi cyane n’imihoro n’intwaro nyinshi harimo inyundo,… bashaka kumutema yatabawe n’ubuyobozi, maze abaturage bamurega kuba ariwe uzi irengero ry’imyanya y’imyororokere y’abagabo 36 batuye muri aka gace.
Nyuma yo gukubitwa inkoni nyishi uyu mwana yaje kwiyemerera ibi aregwa maze avuga ko iyo myanya yaburiwe irengero itakiri mubiganza bye kuko hari umugabo mukuru bakorana ibi bikorwa yemeza ko uyu mugabo akora ubufindo mbere yuko yohereza uyu mwana gutwara iyi myanya y’ibanga kugirango bikunde uyu mwana nawe akagenda ntakindi kimugora ari ugukoresha ububasha gusa yamuhaye agahita ayitwara kandi akaba ariwe ayishyikiriza n’ubundi.
Iki kibazo cyashyikirijwe police ariko ntagisubizo kiraboneka.
Umwe mubagabo babuze imyanya yabo y’ibanga ariko we kubera imbaraga z’amasengesho ikaba yaragarutse Ebekemie Samson . Yatangaje ko nawe imyanya ye yari yarayibue ariko nyuma y’uko asengewe n’umukozi w’Imana akanamwirukanaho imyuka yose y’akarande ngo imyanyaye y’ibanga yaragarutse isubira mu mwanya wayo.
Munyaneza Pascal