Bitewe n’imyemerere yawe cyangwa urwego ugezeho rwo kwizera , bishobora kugutera kubona ko ibi bikomeye cyane cyangwa bikagutera kutizera ibyo uri bubone hano.
Hagiye havugwa ku bimenyetso byinshi bigaragaza ko turi mu bihe by’imperuka y’isi. Mbese abantu benshi basobanura ko turi ku iherezo ry’Isi. Kubera abahanuzi benshi b’ibinyoma badutse ndetse n’abakora ibitangaza benshi byatumye abantu btakaza ndetse bavangirwa no kwizera kwabo kwa mbere ku bijyanye n’ibimenyetso by’imperuka y’Isi.
Ibi byose bitera abantu kuvangirwa no kudasobanukirwa niba ari imbaraga z’Imana cyangwa ari ugukora kw’anbadayimoni. Icyo wowe usabwa ni ugukomera ukanakomeza icyo wamenye mu mutima wawe. Ibintu bigenda biba mu muri sosiyete yacu bamwe babifata nk’ibisanzwe abandi bakabifata nk’ibitangaza.
Nk’umuntu wamaze kumenya no kwizera Imana we ahitamo gusenga no gutuza. Icyo wowe usabwa ni ukuyambaza gusa ikayikoreza urugendo rwawe nayo izakuyobora inzira yawe,kandi izakurinda iminsi yose.
Ibimenyetso bivugwa ni byinshi kandi umunsi ku munsi tugenda tubibona n’amaso yacu ibindi tukabyumvisha amatwi yacu. Iyumvire uko byagendekeye uyu mugore :
Alley Meyer ni umugore ukiri muto wari utwite ategereje kwibaruka umwana we w’imfura. Yagiye guca mu cyuma nk’abandi bagore bose bari kwitegura kwibaruka kugira ngo arebe uko ubuzima bw’umwana bumeze ariko ibyagaragaye ku ifoto biteye ubwoba. Icyuma (échographie)yagaragaje ishusho ya Yesu ubwo yari ku musaraba.
Guhera ubwo iyo shusho yarakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyinshi maze abantu benshi ibatera ubwoba.Iyi shusho yasohotse igaragara neza kuburyo bidasaba gushishoza ngo ubone uko aya mashusho ameze, ahubwo uyirebye uhita ubibona neza.
Meyer we ahamya ko yatunguwe n’impano ntagatifu ndetse akaba ahamya ko umwana afite munda ye ari uw’umugisha. Kandi akavuga ko yizeye ko bizagenda neza akibaruka neza. Abeshi babonye aya mashusho bahamya ko ari ikimenyetso gikomeye cy’imperuka ,kandi ari integuza kugira ngo buri muntu yitegure kandi yisuzume amenye uko abayeho mu buzima bwe bwa buri munsi kuko Isi igiye kurangira.
Wowe urabyumva ute?
Munyaneza Pascal.