Abafite ubumuga na bamwe muri ba rwiyemezamirimo babakoresha barasaba abatanga akazi mu nzego zitandukanye ko igihe cyo kugatanga bareba ku bushobozi nk’uko bikorwa ku badafite ubumuga, kurusha kubima amahirwe kuko bafite ubumuga. Babigarutseho kuri uyu wa gatanu taliki 25 Kanama 2023, ubwo abayobozi b’umushinga Feed the Future Hanga Akazi basuraga bamwe mu bikorera bakoresha abafite ubumuga.
Umwe mu rubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Uwase Maimuna wahawe akazi na Stafford Coffee brewer, yavuze ko abafite ubumuga bafite ubushobozi, icyo abakoresha basabwa akaba ari ukuburebaho kurusha kureba ubumuga bafite.
Yagize ati: “Ikintu kimwe nshaka kubabwira, muratubona dufite amaboko, dufite amaso, twahagarara tugakora ibyo mwadusaba gukora byose. Icyo nicyo kintu kimwe cyonyine nabwira abantu. Icyo nshaka ko abantu benshi bumva cyangwa bitaho ni ukureba ubushobizi bw’umuntu waje abagana asaba akazi ntibarebe ubumuga”.
Umuyobozi wa Stafford coffee brewers, Stafford Rubagumya, ahamya ko abafite ubumuga bafite ubushobozi ahereye ku bafite ubwo kutumva no kutavuga akoresha agatanga ubutumwa ku bikorera muri rusange.
Umuyobozi wa Stafford coffee brewers, Stafford Rubagumya.
Yagize ati: “Kuba batabasha kuvuga cyangwa kumva ntibivuze ko badashoboye. Rero kuri njyewe aho ntangiriye bisinesi muri 2020 umwaka ukurikiyeho ni bwo negereye ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda mabwira ko nshaka gukoresha abafite ubumuga. Ubutumwa nshaka gutanga ku bandi bacuruzi nkanjye ni uko kuba bafite ubumuga bitavuze ko badashoboye. Bafite ubushobozi cyane. Njyewe by’umwihariko kuva ntangiye kubakoresha igicuruzo cyacu cya buri munsi cyangwa se mu kwezi kimaze kwiyongeraho 15%”.
Umuyobozi w’umushinga Feed the Future-Hanga Akazi w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Timothy Shumaker yavuze ko imwe mu ntego z’uyu mushinga ari uguhindura imyumvire ku bikorera bafite ibikorwa mu turere twose tw’igihugu.
Yagize ati: “Intego yacu ni ukugeza ubu butumwa ahari abikorera bose aho bafite ibikorwa mu turere 30 twose tw’igihugu, mu nzego zose z’igihugu. Ubutumwa bwanjye ni ukubwira abikorera ngo baze kwigira hano kuri Stafford, bajye i Masaka barebe ibikorwa bizatuma bumva ko guha akazi abafite ubumuga bifite akamaro kanini. Bituma inyungu ziyongera, bizinesi igatera imbere n’ibindi byinshi”.
Umushinga Feed the Future-Hanga Akazi ufite intego yo guhanga akazi ku bantu ibihumbi 23 mu myaka ine iri imbere. Bikaba ari mu rwego rwo gutanga urugero no kwereka abikorera ibishoboka.
Ukorera mu turere twose tw’u Rwanda, ukazibanda by’umwihariko ku mishinga ifite aho ihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi.
MUKANYANDWI Marie Louise