Home AMAKURU ACUKUMBUYE RBC yamuritse imfashanyigisho ifasha abantu kumenya niba umwana yavukanye ubumuga

RBC yamuritse imfashanyigisho ifasha abantu kumenya niba umwana yavukanye ubumuga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara ibitabo bizajya byishashishwa n’inzego zitandukanye zirimo abaganga, ababyeyi, abajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango mu gukurikirana ubuzima bw’umwana hagamijwe gutahura hakiri kare ubumuga umwana yaba yavukanye.

Izi mfashanyigisho zigaragaza uburyo umwana akura intambwe ku yindi n’impinduka agenda agaragaza ku buryo byakorohera abakurikirana imikurire y’umwana kugira amakenga igihe izo mpinduka zitaba zigaragaye mu gihe cyateganyijwe.

Gukurikiza ibikubiye muri ibyo bitabo bigamije ko abantu bafatanya gukora ku buryo ubumuga bugaragara hakiri kare kandi n’ubuvuzi bugatangwa kare kugira ngo abana bagire amahirwe yo kugira ubuzima bunoze.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rilima, Dr Albert Nzayisenga akaba umwe mu bateguye ibyo bitabo avuga ko ubuvuzi ku bantu bafite ubumuga buhenda ariko iyo butahuwe hakiri kare biba bitandukanye no kubumenya umuntu akuze.

Ati “Kuvura ubumuga birakomeye cyane iyo bwatinze kumenyekana bugenda buzamuka nk’uko igiti gikura. Baravuga ngo ‘igiti kigororwa kikiri gito!’ N’umwana ufite ubumuga ni byiza kumugorora hakiri kare, birahendutse kandi birashoboka. Iyo rero yatinze kubivura birahenda kandi bikagorana.”

Yakomeje avuga ko ibi bitabo bizatuma abantu bagira ubumenyi bw’ibanze bwatuma bafasha abana aho baherereye ndetse abahuguwe bakaba bafasha abana bafite ubumuga bitabaye ngombwa kujya kwa muganga.

Yagize ati: “Abantu bose bazabibona kare habe hari ibizakosorerwa mu baturage ku bajyanama b’ubuzima bahuguriwe gukora ubugororangingo ku bitaro bikuru, ku buryo tuzajya tubona ubumuga bukomeye busaba ko buvurirwa ku bitaro byihariye muri iyo gahunda.”

Muri Saint Famille Hotel, ubwo RBC yamurikaga ibitabo bizajya byishashishwa mu gusuzuma ko umwana yavukanye ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel yavuze ko ari intambwe ikomeye ku gukumira ubumuga bushobora gukura igihe butatahuwe hakiri kare.

Ati: “Aha rero navuga yuko urebye Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’imiryango dukora yita ku bafite ubumuga ikora ku buzima badufashije gushyira mu bikorwa intego twari dufite yo gushaka uburyo abana bajya bavumbuka hakiri kare ko bafite ubumuga kugira ngo tubiteho hakiri kare.”

Umukozi mu gashami gashinzwe gukurikirana no kwita ku bikorwa bikorerwa abantu bafite ubumuga muri RBC, Irène Bagahirwa avuga ko nta buryo bwari buhari bwo gufasha abantu kumenya niba umwana yaravukanye ubumuga ngo akurikiranwe hakiri kare.

Ati: “Ntabwo hari hariho ibitabo cyangwa ibyifashishwa mu kazi, kugira ngo wa muntu ufite ubumuga uri mu mudugudu hasi abashe guhabwa umurongo, yerekwe n’inzira ashobora kunyura kugira ngo ahabwe ubuvuzi bukwiriye ku bumuga bwe.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cyari kiriho ari uko abantu batari bafite ubumenyi bwo kubuvumbura, ku buryo umwana yashoboraga kuvukana ubumuga umuryango arimo cyangwa se n’uwo mujyanama w’ubuzima uri mu mudugudu ntabashe kumenya ko wa mwana afite ikibazo, bikazamenyekana wa mwana ageze hejuru mu myaka 15, 20, 30 atagishoboye kuba yabasha gufashwa.

Ibi bitabo bizajya byishashishwa mu gusuzuma ko umwana yavukanye ubumuga.

Abana bagera kuri miliyoni 250 ku isi bafite ubumuga butandukanye. Gutahura ubumuga bwabo hakiri kare bigaragazwa nk’intwaro yo guhangana n’icyo kibazo kuko abenshi baba bashobora gukira.

Inyigo yakozwe mu Rwanda yerekana ko abana 2% bangana n’ibihumbi 80 bakeneye ubuvuzi bujyanye n’ubugororangingo, 1.2% bakaba bakeneye kubagwa kugira ngo bakire ubumuga, naho abagera ku 10.000 bakaba bakeneye inyunganirangingo.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here