Home AMAKURU ACUKUMBUYE Afrika gushaka iterambere yirengagije abagore ni nko gukenera gutsinda ukinisha ½ cy’abakinnyi.

Afrika gushaka iterambere yirengagije abagore ni nko gukenera gutsinda ukinisha ½ cy’abakinnyi.

Ibi ni ibyagarustweho mu nama Nyafurika iteraniye i Kigali iri kwiga ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane w’Afulika n’uburyo byakemurwa hifashishijwe ibisubizo Afurika yifitemo yitwa Africa Soft Power Summit.

Muri iyi nama mu byaganiriweho harimo no gukomeza gushyigikira abagore mu myanya ifatirwamo ibyemezo, u Rwanda rukaba rwagaragajwe nk’igihugu ntangarugero mu gushyigikira umugore.

Muri iyi nama kandi  hazareberwamo uburyo imbaraga Afurika y’ifitemo zatanga ibisubizo kuri byinshi mu bibazo byugarije uyu mugabane, kuba hakiri icyuho cy’umubare mucye w’abagore mu myanya ifatirwamo ibyemezo bigaragazwa nk’imwe mu mpamvu yakomeza gutuma umugabane w’Afurika utagira aho ugera mu iterambere haramutse ntagikozwe.

Uwatangije uyu mushinga wa Africa soft power Nkiru Balonwu avuga ko urubyiruko n’abagore byakwifashishwa muri Afulika hakagerwa ku ntsinzi.

Ati“ Abagore n’urubyiruko ni ibintu by’ingezi Afrika yakwifashisha ikagera ku ntsinzi, dufite umugabane aho abarenga ½  ari abagore n’abarenga 70% ni abakiri bato, ibyo bitwereka ko ari ingenzi gushyira abagore mu biganiro n’imyanya ifatirwamo ibyemezo, bitari ibyo ntaho Africa yaba igana, kandi ntiwatsinda umukino ukinisha ½ cy’ikipe yawe. Ugomba no kwinjizamo abagore uko byagenda kose, ni ibyo twifuza iyo tuvuga abagore mu buyobozi, twe nk’abagore tugomba kwishakira inzira mu myanya ifatirwamo ibyemezo kandi n’abagabo nabo bakadushyigikira, bitagenze gutyo, uyu mugabane wacu ntaho waba werekeza”.

Iyi nama ihuza abagore baturutse mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere Rugwizangoga Michaella avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’igihugu cyahaye umwanya umugore akagaragaza icyo ashoboye anavuga ko ariko bizanakomeza gukorwa.

Ati ” Abagore bagira uruhare runini muri sosiyete, kandi binahera mu burezi, kandi uburezi ni igipimo cyiza, nko mu Rwanda dufite urugero rukomeye, dufite umugore wabaye umwiraburakazi wa mbere wasifuye imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amagaru, kandi dufite n’abandi bagore bagiye baca uduhigo ku isi, ibyo byose bisaba kubashyigikira no kubashyira ahantu hatekanye kandi ibyo turifuza kubibona ku bagore benshi.”

Iyi nama ya Africa soft power iteraniye i Kigali ku nshuro ya 3 yikurikiranya ikaba ihuza abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika hagamijwe kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bitandukanye byugarije uyu mugabane.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here