Benshi bafatira urugero ku munyabigwi Lionel Messi ukomoka muri Argentina, gusa uyu mugabo watwaye ibihatanirwa byose n’umukinnyi wese ku Isi, yatangaje agahinda kiyongereye ku gikombe cy’isi aheruka gutwara.
Lionel Messi uhabwa amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu wa 8, mu gihe asanganywe 7 imugira uwambere mu mateka watwaye imipira myinshi yazahabu kuko umukurikira ari Cristiano Ronaldo ufite 5. Si ibyo gusa kuko niwe mukinnyi ufatwa nkuwahiriwe na ruhago kuko ibihembo byose byo kugasongero yabitwaye.
Gusa kuri ubu yatangaje agahinda yagize nyuma yuko avuye gutwara igikombe cy’isi. Uyu rutahizamu Kuri ubu ikinira ikipe ya Inter Miami, ubwo yatwaraga igikombe cy’isi yabarizwaga mu ikipe ya Paris saint Germain, gusa nyuma yo kwegukana icyo gikombe, Messi yababajwe nuko ariwe mukinnyi wenyine utarahawe n’ikipe ye agaciro k’abakinnyi batwaye igikombe cy’isi mu ikipe y’igihugu.
Ati” mubakinnyi 25 dukinana mu ikipe y’igihugu ni njyewe utarahawe agaciro na club “.
Abandi bakinnyi Bose bahawe ikizwi mundimi z’amafaranga nka “Guard of honor” gusa kuri Messi we siko byagenze dore ko umubano we utari umeze neza mu ikipe ya PSG.
Aka gahinda kandi kiyongereye kuko kuba atarasezewe na FC Barcelona yahaye byose akahava ku munota wa nyuma adasezewe n’iyi kipe yamuhaye ubuzima nawe akayiha ibigwi n’ibikombe, hanyuma akayisohokamo aciye mu gikari.
Nsengiyumva Jean Marie Vianney