Airtel Rwanda yatangije serivisi ya interineti y’udushya kurusha izindi ariyo “4G PocketWifi”. Iyi internet uyikoresha ashobora kugena ubwe imikoreshereze ya Pocket Wifi akanabasha kuyisangiza abagera Ku 10.
Ufite iyi 4G PocketWifi ya Airtel aba yizeye gukoresha interineti ya 4G ikoreshwa no kuri telefone za 3G iboneka ku mashami yose ya Airtel no ku bacuruzi ba Airtel ku FRW 35,000. Abakoresha iyi interineti bazishyura amafaranga make banakoreshe interineti yihuta kandi yizewe.
Ufite Pocket Wifi ntazaba ukeneye kugura ipaki za interineti kuri buri gikoresho utunze nka Tablets, Mobile, Modem, Laptop, TV n’ibindi, kuko iyi ayikoresha kuri byose. Iyi WiFi ziboneka mu bice bibiri bikurikira :
- RWF. 10,000/- ugahabwa GB30 ku gikoresho gifite WiFi
- RWF. 21,000/- ugahabwa GB65 ku gikoresho gifite WiFi
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi serivisi, umuyobozi mukuru wa Airtel bwana Amit Chalwa yagize ati “Isi turimo irahinduka, ni nako bimeze ku bijyanye na interineti. Nka Airtel icyo tugamije ni ukugira uruhare ku buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda kuko twizera ko u Rwanda rukwiye ibyiza. Iyi Pocket Wifi izanye impinduka zikomeye ikaba ari impano ya Airtel, ikomeje kuza kw’isonga mu kuzana impinduka mu mikoreshereze ya interineti mu Rwanda.”
Dore incamake ku bijyanye n’imiterere ya Pocket Wifi:
- 4G inyaruka: Urushywa no gucomeka gusa igahita ikora.
- Uyifite uba ufite WiFi hotspot aho uri hose.
- Ushobora gusangiza abantu benshi mu gihe kimwe(abantu bagera ku 10).
- Ifite battery iri rechargeable ituma wabasha kuyikoresha udacometse ku muriro.
- Urastreaminga unayikoreshe kuri telefone, laptop, desktop no kuri SmartTv
- Ikoreshwa kuri windows, Mac na Android
- Uyigurana na simukadi ya 4G y’ubuntu
Ushobora gukoresha ubwawe 4G Pocket WiFi unyuze kuri www.airtel.co.rw/broadband/ ibi bigufasha kuba wakwandikisha nimero yindi ukoresha, kureba ipaki usigaranye, no kugura indi paki.
Mukazayire Youyou