Aline gahongayire umwe mu gitsina gore bazwi cyane mu kuririmba no guhimbaza Imana ubu afite imvune aho yagaragaye avunitse ukuboko.
N’ubwo Aline aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com atashatse kugira byinshi atangaza ariko yemeye ko yavunitse. Mumagambo ye make yagize ati:
“Nibyo navunitse ariko ni ukuri mumbabarire sinshaka kugira icyo mbitangazaho pe. Kandi si cyane ni ibisanzwe vuba aha birarangira.”
Ntitwabashije kumenya icyateye iyi mvune n’ubwo ifoto dufite igaragaza yari ari mu bitaro. Gusa Ubumwe.com tumwifurije kurwara ubukira.
Mukazayire Immaculee